issa
Masaka:Imiryango umunani yahawe inka kugira ngo irusheho kwiteza imbere

Jan 24, 2026 - 11:13
 0

Imiryango Umunani ituye mu bice bitandukanye by'Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, yahawe inka kugira ngo irusheho kwiteza imbere.

Ibi byabaye ku wa Gatanu tariki ya 23 Mutarama 2026.

Bamwe mu bahawe inka bambwiye UKWELITIMES, ko babyishimiye cyane ndetse bizeye cyane ko zizabafasha kwiteza imbere bakava mu bukene.

Umwe yagize ati " Ndishimye cyane kubera ko abana banjye bagorwaga no kubona amata, ubu bagiye kujya bayanywa nta kibazo."

Undi yagize ati " Nabonaga amata bigoye cyane yewe n'ifumbire ariko ubu nizeye cyane ko iyi nka igiye gukemura ibyo bibazo nkabaho neza nk'abandi."

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Antoine Mutsinzi, we yasabye iyi miryango umunani gufata neza inka yahawe kugira ngo bazoroze bagenzi babo.

Yongeyeho ko n'ubwo iyi miryango yahawe Inka umunani, Akarere ka Kicukiro gafite gahunda yo guha abaturage 60 inka mu ngengo y'imari y'uyu mwaka kugira ngo babashe kuva mu bukene.

Jan 24, 2026 - 11:55