Ayatollah Mojtaba yasezeranyije Amerika kwihorera
Kuva Iran yashyiraho umuyobozi w'ikirenga yari ataravuga ijambo ritanga icyerekezo gishya ku ntambara bahanganyemo na Israel na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Icyakora benshi bari bategereje kumva ko ari bupfukamira ibyo bihugu byishe se, umugore we, umuhungu we na nyina ariko batunguwe no gusanga yifitemo amaraso y'ubuhezanguni.
Umuyobozi mushya w’ikirenga muri Iran, Ayatollah Mojtaba Khamenei mu ijambo rye yijeje Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Israel kuzahorera amaraso y’abanya Iran yamenwe mu ntambara.
Ayatollah Mojtaba Khamenei yagize ati”Amaraso y’abo muri Iran azahorerwa”. Iran ivuga ko Amerika yarashe ibisasu bya misile ku basivile, ku bigo by’amashuri, ku bitaro no ku bikorwaremezo. Iran ivuga ko Amerika yagabye igitero ku kigo cy’ishuri hapfa abantu 168 barimo abana 110 baguye ahitwa I Minab.
Itangazo ry’umuyobozi mushya wa Iran, yavuze ko umuhora wa Hormuz uzakomeza gufungwa mu nyungu za Iran.
Yateguje ibihugu by’ibituranyi ko’Uzakomeza gukorana na Amerika tuzamugabaho ibitero”.
Yatanze ijambo ryanditse mu kwirinda ko yagaragara aho ari noneho inzego z'ubutasi za Israel na Amerika zikaba zabasha kumurasaho nkuko bishe se nyuma yo kumenya aho yari ari.


Kinyarwanda
English
Swahili









