issa
Amerika mutabwirwa! Bashishikajwe n’intambara, miliyoni 40 barota ibiryo mu nzozi

Mar 12, 2026 - 10:01
 0

 Imibare yerekana ko Amerika ituwe na miliyoni 342.4. nyamara abasaga miliyoni 100 bagize 41% by’Amerika ntibabasha kwishyura ikiguzi cyo kwivuza. Mbese bararwara bakarembera mu nzu bagategereza urupfu.

Kuri ubu inkuru ziri kugaruka ku ntambara yo muri Iran zishimagiza ubuhangange bw’igisirikare cy’Amerika ariko biragoye kwerekana uburibwe abaturage bo muri Amerika bari gucamo burimo kutabasha kwivuza. Kugorwa no kubona ibyo kurya bya buri munsi.

Intambara irahenda ku buryo igihugu gikennye byakigora kumara amasaha 24 kirwana n’icyubatse igisirikare gihenze. Birumvikana kuko iminsi ine ya mbere (amasaha 100) y’intambara yo muri Iran, yatwaye ikiguzi cya miliyali $3.7 Buri munsi Amerika ikoresha miliyali $1 ku ntambara yo muri Iran.

Kugeza ubu hari ikoranabuhanga rya Radar rihagaze miliyali $1.1 ryangijwe bikomeye n’igisirikare cya Iran. Ariko kandi hamaze kubarurwa ibikoresho by’intambara ku ruhande rw’Amerika byangiritse bifite agaciro ka miliyali $2.55 Iyi ntambara iramutse imaze amezi abiri yatwara miliyali $95.

Perezida Trump yabeshye abanyagihugu

Mu 2024 ubwo Perezida Donald Trump yiyamamazaga yabeshye Abanyamerika abakinga ibikarito mu maso ko azagabanya ikiguzi cy’ubuzima. ALJAZEERA yanditse ko kuri ubu bigoye kuri bamwe mu banyamerika bari kugorwa no kwivuza kandi ko kwikora ku munwa bigoye.

The New York Times yanditse ko minisiteri y’ingabo muri Amerika, Pentagon yayibwiye ko icyumweru cya mbere cy’intambara cyatwaye miliyali $6. Icyakora hari ikinyamakuru kitwa POLITICO cyahishuye ko Amerika ikoresha miliyali $2 buri munsi nk’ikiguzi cy’intambara yo muri Iran.

Mu ntangiriro za Gashyantare 2026 Amerika yohereje indege z’intambara 120 mu burasirazuba bwo hagati mu bihugu ifitemo ibirindiro bya gisirikare. Ni ubwa mbere Amerika yari yoherejeyo indege nyinshi kuva mu 2003 mu ntambara ya Iraq.

 Ubuzima muri Amerika ntibushoboka

Hari abatabasha kwikora ku munwa. Nibura miliyoni 47.9 bagize 13.7% ntibashobora kubona ibiryo bya buri munsi. Iyi ni imibare yo mu 2024 bivuze ko yiyongereye kugeza ubu kuko ntacyakozwe mu gukemura icyo kibazo.

Hari kandi 17% bahisemo kwivuza mu mafaranga bakabaye bagura ibiryo. Muri Amerika rero 40% bagorwa no kwishyura ubukode, kugura ibiryo n’ibindi nkenerwa buri munsi. Muri make miliyoni 40 z’Abanyamerika ntibashobora kwigaburira.

Mu 2022 Abanyamerika bane mu 10 babwiye KFF ko badashobora kwishyura imiti yo kwa muganga