issa
Kigali: Abashoferi basaga 90 bamaze guhagarikwa bazira kwakira amafaranga y’abagenzi

Jun 10, 2026 - 15:50
 0

Abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, basaga 90 bamaze guhagarikwa ku kazi bazira kwakira amafaranga abagenzi babishyura mu gihe bimaze kumenyerwa ko baba bagomba kwishyura bifashishije ikarita y’ikoranabuhanga.

Ibi bibaye nyuma y’aho Leta imaze gushyiriraho sosiyete nshya yitwa Ecofleet Solutions kugira ngo ijye iyobora kandi inahuze imikorere y’uburyo bwo gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bwo gutwara abagenzi muri Ecofleet Solutions, Oswald Abenawe, yabwiye UKWELITIMES, ko mu maze atandatu bamaze batangiye gukora bamaze guhagarika abashoferi basaga 90 bazira kwakira amafaranga y’abagenzi mu ntoki.

Yavuze ko aba bashoferi bose bafashwe hifashishwe Camera zishinzwe umutekano anaburira abandi bagifite iyo ngeso bose.

Ati “ Hamaze gufatwa abasaga 90 mu byumweru bitatu tumaze dutangiye gukora bahatwa na Camera kubera ko mu modoka harimo esheshatu n’aho tukaba dufite icyumba zigenzurirwamo uwakiriya amafaranga aho yaba ariho hoze agahita agaragara agafatwa.”

Yongeyeho ko aba bashoferi bose bafashwe bakira amafaranga y’abagenzi mu ntoki yavuze ko batanemerewe gukora akazi ko gutwara abagenzi muri kompanyi zitwara abagenzi zo mu mujyi wa Kigali.

Ati “ Ubu twanabashyize muri Black List ku buryo ntibemerewe gukorera mu Mujyi wa Kigali ibijyanye no gutwara abagenzi.”

Yakomeje asaba abashoferi kwirinda kwishyurwa amafaranga mu ntoki kuko bitemewe ndetse batazihanganira ko bakomeza kwiba igihugu.

Umushoferi utarashatse ko amazina ye atangazwa ukora muri Jali, nawe yabwiye UKWELITIMES, ko kuva mu modoka zabo hashyirwamo Camera byataze umusaruro.

Ati “ Ubona ko abashoferi bose basigaye batinya gufata amafaranga mu ntoki nka mbere kubera ko uwo bafashe wese bahita bamwirukana.”

Uwiduhaye Emmanuel utuye i Nyamirambo, nawe yemeza ko amafaranga bishyuraga bateze bisi yagabanutse.

Ati “ Mbere warazaga bikagusaba ko ubanza kumvikana n’umushoferi ayo umwishyura rimwe na rimwe akaguca amafaranga menshi ariko nyuma y’uko bashyizemo camera mu modoka zose hari twishyura amafaranga makeya cyane iyo tugigiye mu Mujyi.”

Imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali zashyizwemo Camera 6 zigaragaza ibizikorerwamo ndetse n'abashoferi bakira amafaranga mu ntoki

Bamwe mu bashoferi birukanwe bazira kwakira amafaranga y'abagenzi mu ntoki

Jun 10, 2026 - 16:42