issa
Kenya: Yugarijwe n’indwara ya Kala-Azar ikomeje guteza benshi impungenge

Feb 10, 2026 - 09:16
 0

Igihugu cya Kenya cyugarijwe n’indwara ya kala-Azar iterwa n’udusazi duto twibasiye bamwe mu baturage batuye mu bice bitandukanye by'icyo gihugu nk’uko inzego z'ubuzima zabitangaje.

Nk’uko byatangajwe, ni uko iyo ndwara ya kala-Azar ikomeje kwiyongera muri icyo gihugu cya Kenya ku rwego rwo hejuru, aho imibare yatangajwe yerekana ko abantu bayirwaye biyongereye inshuro zirenze ebyiri, bavuye ku 1,575 mu 2024 bagera ku 3,577 mu 2025.

Kala-Azar uwayanduye aba afite ibyago bya 95.5% byo guhitanwa nayo, ikaba iterwa n’agakoko kitwa Leishmania gakwirakwizwa n’udusazi duto twitwa sandflies. Abashakashatsi muri Kenya bavuga ko iyo ndwara ikomeje kwiyongera bitewe n’ibura ry’imvura mu turere 10 tw’igihugu.

Umushakashatsi Dr. Cherinet Adera, uvuka Nairobi, avuga ko imihindagurikire y’ikirere cya Kenya iri muri bimwe bikomeje kongera izo sazi za sandflies.

Guhenda kw’ubuvuzi bw’iyo ndwara ya kala-Azar ndetse no kuba bigoye kuyivurwa ni bimwe mu bitera abayandura kwicwa nayo mu gihe gito. Uwayanduye asabwa guterwa inshinge zirenga 50 mu minsi 30, akandikirwa amaraso buri munsi; ibyo byose mu kubyishyura bikagera ku $775, hafi 1,125,000 Frw, ibyo bikaba imbogamizi kuri benshi bitewe n’ibibazo by’ubukene ndetse no kubura amikoro yo kwishyura, bikarangira batavuwe bagahitanwa nayo.

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Kenya ntabwo bwari bwatangaza umubare nyawo w’abamaze kwicwa nayo, ni mu gihe abaturage bakomeje kugaragara mu mashusho ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga bameze nabi.

Feb 10, 2026 - 10:32