RURA yafatiye ibihano MTN Rwanda
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) rwatangaje ko rwafatiye ibihano byo mu rwego rw'Ubutegetsi sosiyete y'Itumanaho ya MTN Rwanda kubera ibibazo bimaze iminsi bigaragara muri serivisi zayo.
Guhera tariki ya 27 Nyakanga 2025, abakiriya ba MTN Rwanda bahuye n’ibibazo by’ingorane gukoresha serivisi zirimo guhamagara, kohereza ubutumwa bugufi ndetse na Mobile Money ndetse bagenda babishyira ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bagaragaza ko babangamiwe na serivisi mbi MTN Rwanda imaze iminsi ibaha.
Ku munsi wakurikiyeho, RURA yaje gutangaza ko yatumije MTN Rwanda kugira ngo isobanure ingamba zifatika yafashe kugira ngo inoza ireme rya serivisi zayo no gukumira ko ibi bibazo byakongera kugaragara.
Ku wa Kane tariki ya 31 Nyakanga 2025, RURA yatangaje ko yafatiye MTN Rwanda ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi, irayihanangiriza, inayisaba gukemura ibibazo byose bigaragara mu itangwa rya serivisi.
RURA yanasobanuye ko yafatiye ibihano KT Rwanda Network kugira ngo itange ibisobanuro ku bibazo byagaragaye mu itangwa rya serivisi z’ihuzanzira (fibre optique) mu karere ka Muhanga, Karongi, Rutsiro na Ngororero ku mugoroba wo ku wa 30 Nyakanga.
Uru rwego rwatangaje ko KTRN yagaragaje ko izi serivisi zasubiye ku murongo, isabwa gukemura mu buryo burambye ibibazo bishobora gutuma serivisi zidatangwa neza.
Itegeko N°24/2016 ryo ku wa 18/06/2016 rigenga ikoranabuhanga mu itangazabumenyi n’itumanaho rigaragaza ko ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi bishobora kuba ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda, bitandukana bitewe n’amakosa sosiyete iba yakoze.


Kinyarwanda
English
Swahili









