issa
Musanze: Mu mezi abiri habaye impanuka zo mu muhanda 118

Oct 15, 2025 - 10:00
 0

Abasenateri babarizwa muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, batangiye igikorwa cyo kugenzura uko ingamba zafashwe zo kurwanya no gukumira impanuka zo mu muhanda zishyirwa mu bikorwa hirya no hino mu gihugu, aho basanze mu Karere ka Musanze bahereyemo harabaye impanuka zirenga 100 mu mezi abiri gusa.

Ni igikorwa batangiye ku wa 13 Ukwakira 2025, bahereye mu karere ka Musanze, aho baganiriye n’inzego zinyuranye zirebwa n’iyi ngingo, berekwa imikorere y’ikigo gikorerwamo igenzura ry’ibinyabiziga, basura aho bikanikirwa ndetse banigerera ahakunze kubera impanuka.

Imibare igaragaza ko mu karere ka Musanze mu mezi ashize habaye impanuka zo mu muhanda 118, hari 60 zatewe n’amagare, 37 za moto na 21 z’imodoka.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwanyirigira Clarisse, yabwiye RBA ko hagiye kongerwa ubukangurambaga mu ikoreshwa ry’umuhanda hibandwa kuri banyirabayazana.

Yagize ati “Icyo tugiye gukora ni ibiganiro bihoraho hagati y’abanyonzi n’abamotari dufatanyije na polisi kugira ngo byubahirizwe, tutibagiwe n’abanyamaguru binyuze mu Nteko z’abaturage.”

Iki gikorwa kizamara ibyumeru bibiri harebwa ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zafashwe zo gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda mu turere dutandukanye.

Senateri Uwizeyimana Evode wari uyoboye iri tsinda, yavuze ko ibizava muri iri genzura bizaganirwaho n’inzego bireba ku rwego rw’igihugu.

Ati “Twabanje kuganira n’inzego zo ku rwego rw’igihugu, ari na yo mpamvu mu bibazo tubona hari ibyo dusubiriza abaturage hano, naho ibindi bikeneye ubuvugizi no kwitabwaho tuzabiganira n’izindi nzego.”

Iri genzura biteganijwe ko rizagera mu turere 15, turimo n’Umujyi wa Kigali kugeza tariki 24 z’uku kwezi.