issa
Rumonge: Inka itona, ikiragira ikanicyura ntivugwaho rumwe

Jan 27, 2026 - 21:02
 0

Mu Burundi haravugwa inka ifite imyitwarire idasanzwe, abazi iyo nka bavuga ko nubwo irisha ubwatsi kandi ikaba itaragirwa imaze igihe yiragira ikicyura kandi ikaba idashobora kona imyaka y'abahinzi. Hari bamwe mu baturage bashima uko yitwa abandi bakavuga ko iyo nka ishobora kuba ifite izindi mbaraga ziyikoreramo.

Iyo nka ni iy' umugore utuye ahitwa mu Birimba mu mujyi wa Rumonge mu Ntara ya Burunga. Abaturage bavuga yiragira ndetse ikicyura ariko igitangaje irya ubwatsi gusa, ntiyona imyaka ihinze mu mirima y'abahinzi nkuko tubikesha Jimbere magazine.

Iyo nka ikomeje gutangaza benshi mu baturage babona imyitwarire yayo, dore ko umunsi ku munsi iva mu rugo rwa nyirayo ikagana aho ishatse hose, haba mu mujyi cyangwa mu bice biherereyemo imyaka n'ibindi bimera.

Iyo nka ifite imyitwarire idasanzwe, iyo irimo kurisha ijya ahari ibimera igashaka ubwatsi butoshye ikaburisha, nyamara nubwo inyura ku myaka ntishobora kona imyaka y'abahinzi ahubwo ijya mu mirima gutoranya ibyatsi ikarisha.

 Iyo nka ntitinya abantu kuko niyo inaniwe iryama aho igeze kabone nubwo yaba igeze ahari ahateranira abantu benshi nko mu isoko ndetse no muhanda ndetse iyo ishatse gushoka ishaka ahari umugezi igashoka. Iyo imaze kuruhuka ikomeza kwiragira kugeza bwije ikicyura.

Umugore woroye iyo nka avuga ko iyo nka nta mpungenge y'uko yagenda ntigaruke, kubera ko imaze igihe kinini yiragira ikicyura ndetse ikaba imenyereye kubaho muri ubwo buryo ibayeho.

Mu gusubiza ikibazo ikinyamakuru Jimbere magazine cyabajije abagikurikira, aho cyabazaga niba abasomyi bacyo bayizi, bamwe mu banditse ubutumwa bugufi, bavuze ko iyi nka bayizi .

 Uwitwa Parfait Ndababarire yagize ati"Basha nanjye ndayizi bayita Nonciata, uwuyibonye irimo kuza arakubwira ngo bererekera Nonciata."

Charles Kagame nawe yagize ati" Iyo nka ntibyara ko nyizi kuva 2015 mu Birimba?."

Nubwo abenshi mu baturage bagaragaje ko bazi iyo  nka yitwara neza mu bantu harimo n'abanditse ubutumwa bwabo bagaragaza ko iyo nka ishobora kuba ifite imbaraga z'umwijima ndetse bamwe bayita inka muntu. 

Nk'uwitwa Evrad Iteriteka yagize ati " Ijya mu isoko ijya kureba umupira kuri sitade ya Rumonge yishakira impfizi iyimya ikabyara kandi ntiyibagirwa gutaha ngo ikamwe. Njye nkunda kuvuga ngo ni ya nka muntu bajya bavuga."

Jan 27, 2026 - 21:50