issa
Bagiye batishyuye 5,281,950 Frw Château Le Marara: Umuzi w’ikibazo cy’abageni barikoroje nyuma yo kugenda batishyuye

Jul 16, 2025 - 15:26
 0

Uwera Bonnettte na Shadadi Musemakweri banditse urwandiko ku mbuga nkoranyambaga bamenyesha Château Le Marara ko bakeneye gusubizwa $220 kuri buri mukiriya waraye mu byumba 17 na cya kindi cya $700.  Ku biryo barifuza ko bahabwa 40% y’ikiguzi cyose. Ni mu gihe Château Le Marara yishyuza  5,281,950 Frw kuko batashye batishyuye. Château Le Marara ituranye na hoteli ya se wa Shadadi Musemakweri ku buryo ibiri ku mbuga nkoranyamba bitakabaye bireberwa mu buryo busanzwe kuko birimo intambara wakwita sinabyaye.

Ku mbuga nkoranyambaga hari sakwe sakwe hagati y’abatashye ubukwe bw’Uwera Bonnettte na Hajj. Shadadi Musemakweri bwabaye ku itariki 3 na 5Nyakanga 2025 bubera mu Burengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Karongi mu nyubako itarahabwa inyenyeri ariko imaze kumenyekana ibikeshya guha ikaze abo mu isi y’imyidagaduro by’umwihariko indirimbo ‘Fou De Toi’ ya Bruce Melodie, Element na Ross Kana bahakoreye isa nk’iyamurikiye abanyarwanda iyo nyubako y’agatangaza twajyaga tureba muri filime z’I Hollywood.

Mu Ukuboza 2024 Uwera Bonnettte wafashe iyo nyubako’booking’ yari yumvikanye n’ubuyobozi ko azahabwa ibyumba 20 kuri $220 mu gihe ibyo byumba byari kuri  $350. Bafashe ikindi cyumba gikodeshwa $1000 agihabwa kuri $700, ubusanzwe kitwa’Le President’. Ku wa 15 Mata 2025, Uwera Bonnettte yishyuye 30% y’ikiguzi cy’ibyumba ku majoro atatu nk’uko byari bikubiye mu masezero. Mbere y’ukwezi ngo itariki y’ubukwe igere bari kwishyura andi 30% noneho 40% akazishyurwa mbere y’icyumweru ku munsi w’ubukwe.

Uko amaninaza yavutse

Mu mpera za Kamena 2025 Château Le Marara yashyizeho ubwasisi”Promotion” ku byumba 17 biva ku $350 bishyirwa kuri $200. Cya cyumba cy’abagwije amafaranga cyashyizwe kuri $700. Hakaba ikindi cyumba cya $5000 ku ijoro cyarakatuwe gishyirwa kuri $3000.

Uwera Bonnettte akimenya ko Château Le Marara yashyizeho igabanya ry’ibiciro yasabye ko nawe yagabanyirizwa ahubwo we agashyirirwa kuri $150 kuko yari yumvishije ubuyobozi bwa Château Le Marara ko ubukwe bwe buzitabirwa n’ibyamamare, abakobwa bitabiriye Miss Rwanda, abana bo mu bakire, abavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga ku buryo bazabatwikira Château Le Marara ikarushaho kwamamara.

Ibyo ntacyo byari bitwaye ubuyobozi bwa Château Le Marara ariyo mpamvu bari biyemeje gukubita hasi ibiciro. Ariko kuri iyo nshuro ntabwo bari biteguye kugabanya bwa kabiri. Uwera Bonnettte yaciye ruhinga nyuma avugisha nyiri Château Le Marara ngo amugabanyirize.

Undi amusaba gukomeza ibiganiro na manager bari bamaze igihe bavugana. Ntabwo Uwera Bonnettte yashimye kuba adahawe ibyo yifuza ahubwo yarakariye nyiri Château Le Marara. Ibiganiro byajemo inzitizi hanabaho ko nyiri Château Le Marara asaba Uwera Bonnettte kumwubaha kuko’Ndakubyaye kandi niyo byaba atari ubucuruzi ukwiriye gutuza tukavugana neza”.

Uwera Bonnettte yahereye aho ararakara cyane kuko atari ahawe ibyo yifuza ariko bitari mu masezerano. Yabanje gushaka kureka kwishyura ayari asigaye 40% ariko mu masezerano hari handitsemo ko mu gihe ibibazo bitaturutse kuri Château Le Marara ayishyuye mbere angana na 60% atemerewe gusubizwa umukiriya.

Nyiri hoteli yabwiye Manager ko bakwiriye kubaha na cya cyumba gisanzwe gikodeshwa $3000 ku ijoro kugirango bakunde baturishe uburakari bwabo. Ikindi kandi nyiri hoteli yasabye ko abageni bazahabwa kuri kimwe cya kabiri ku binyobwa bidasembuye aho Fanta igura 3000 Frw yamusabye kubahera 1500 Frw n’umutobe’Juice’ wa 4000 Frw amusaba kuzabahera 2000 Frw noneho igihombo kikazamujyaho.

Mbere y’icyumweru,Uwera Bonnettte yishyuye 40% yari asigaye kugirango ubukwe butahe.

Mu ijoro ryo ku itariki 3 Nyakanga 2025

Byabaye ngombwa ko habaho gusaba gutegurirwa ifunguro rya nijoro ku bantu 63, isahane yaguraga $35 yashyizwe kuri $35. Iri joro ryaragoranye cyane kuko habayemo byinshi buri wese abara ukwe bitewe n’inyungu abifitemo. Ibyo bafashe kuri iyo tariki ntabwo byishyuwe.

Umuriro warabuze na pano z’izuba zicika intege

Ahagana saa mbili z’ijoro umuriro warabuze, hakoreshwa imbaraga za pano z’izuba nazo intege zirashira, abageni n’abatumiwe bisanga mu kizimwe ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu. Habayeho gushakisha igisubizo ariko mu gihe kigeze nk’isaha buri wese yari yashobewe yibaza iyo serivisi ari guhabwa ni gati ki? Tugende neza, ntabwo umuntu ufite ibirori aba ashaka ibituma umunsi we uba mubi. Ntekereza ko iri joro ryasize Château Le Marara bize irindi somo ryo kugira uburyo bwa kabiri mu kibazo cyose”Plan B”.

Muri iryo joro ibiryo byabagezeho bararya bakomeza gutarama bishimira umunsi wabo.

Ibibazo byatangiriye kuri iyo tariki kuko abari mu kabari ka Château Le Marara basabwaga kwiyishyurira ariko ntibyabaye. Umuyobozi ‘Manager’ yabajije abageni niba abari kunywera mu kabari bari bwiyishyurire cyangwa se niba hari uburyo bizagenda, Shadadi Musemakweri amusobanurira ko bazabikemura. Abanyweye basize bakoresheje 213,000 Frw kuri contwari. Muri iryo joro hagaburiwe abantu 63 mu gihe ba nyiri ubukwe bari bateganyije abantu 80.

Ku wa 4 Nyakanga 2025

Château Le Marara yari yahawe gahunda yo kwakira abantu 200 ariko uwari ushinzwe gutegura’decoration’ yateguye intebe 322. Birumvikana ko hari hamaze kurenga umubare kandi ni iby’iyongera mu gikoni. Habayeho kuganira ba nyiri ubukwe bizeza Château Le Marara ko umubare nta kibazo bari buwugireho abateganyijwe bataza kurenga. Kuri uwo munsi hagaburiwe abantu 288, ipura imwe yari yabariwe $15. Ku mubare wari wateganyijwe hiyongereyeho 1,900,000 Frw.

Bwarakeye bwitwa ejo, ku wa 5 Nyakanga 2025 noneho byari byamaze kugaragara ko hari ukwinangira mu kwishyura, buri wese wafata icyo kunywa mu kabari ka Château Le Marara yasabwaga kwishyura mbere mu kwirinda gukwegana.

Ku wa 6 Nyakanga 2025 mu gitondo, Emmanuel Furaha,Manager wa Château Le Marara  yoherereje impapuro zerekana ayo kwishyura’Invoice’ yakoreshejwe mu minsi itatu bahamaze. Yakoresheje Whatsap aha Shadadi Musemakweri iyo nyandiko yerekana ayo kwishyura undi aramwihorera.

Château Le Marara ifite ikosa ryo kwishyuriza kuri Whatsap

Nk’uko ikindi gihe cyose habayeho ibiganiro hagati y’abantu babiri, Manager wa Château Le Marara n’Uwera Bonnettte ku bwishyu bwose bwabayeho mbere no kuri iyi nshuro niko byari kugenda.

Byari koroha iyo Manager aha abageni ibyo basabwa kwishyura akaba yamenyesha ushinzwe gukinga imiryango ko bataza gusohoka mu gihe banze kwishyura ariko bapanze ibyabo babishyira mu modoka berekeza iya Kigali.

Ku wa 10 Nyakanga 2025 Château Le Marara yandikiye abageni; Shadadi Musemakweri n’umugore we Uwera Bonnettte kugirango bishyure 5,281,950 Frw ariko nta gisubizo babonye ahubwo batunguwe no gusanga ku mbuga nkoranyambaga hahiye. Aya mafaranga basabwa kwishyura ni ayo bakoresheje ku byo kurya no kunywa guhera ku wa 3 kugeza ku wa 5 Nyakanga 2025.

Josine Queen yagaragaje ko ubukwe bw’umuvandimwe we butagenze neza

Ku wa 14 Nyakanga 2025 Josine Queen, yanditse kuri X ko umuvandimwe we yafashe Château Le Marara ngo ahakorere ubukwe ariko yahawe servisi mbi. Ati”yishyuye ibyumba iminsi itatu 3-5 Nyakanga aho yishyuye $220 mu gihe ku mbuga nkoranyambaga ibyumba byari kwishyuzwa $200. Mu ijoro ryo ku itariki 3 Nyakanga 2025 babuze umuriro kandi nta moteri yari ihari. Josine Queen yamera ko hari ubwishyu bagomba Château Le Marara ariko nabo bakaba basaba ko ibibazo bahuye nabyo bariyo mu minsi itatu bishakirwa igisubizo.

Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie nawe uri mu bitabiriye ubwo bukwe yahamije ko bahawe serivisi mbi bakaba bari gukangishwa kujyanwa mu nkiko. Ubutumwa bwe yabucishije kuri X ku itariki 13 Nyakanga 2025 nyuma y’iminsi itatu abo yatahiye ubukwe bohererejwe impupuro zibishyuza asaga miliyoni eshanu.

Inkomoko y’amafoto y’ibiryo byasakajwe ku mbuga nkoranyambaga

Amafoto y’amafunguro bahawe yerekana ibitandukanye n’amafoto yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga mu mugambi wo guharabika Château Le Marara. Amakuru agera kuri UKWELITIMES yemeza ko hari umwe mu bitabiriye buriya bukwe werekeje mu gikoni afotora amafunguro y’ibiryo by’abakozi bityo mu rwego rwo kuzayakoresha mu gushyira hasi serivisi za Château Le Marara.

RDB yarahagenzuye

 Nyuma y’uko ubukwe bw’Uwera Bonnettte na Shadadi Musemakweri bubaye hakaba ibibazo by’ibura ry’umuriro n’ibindi byaziyemo hagati, Ubuyobozi bw’Urwego rw’Ubukerarugendo mu Rwanda’RDB’ bakoreyeyo urugendo shuri bagenzura serivisi zose barataha. Ku wa 12 Nyakanga 2025 muri Château Le Marara habereye ubukwe bwa Frank Aline.

 Icyo gihe RDB yari ihari kugirango irebe itangwa rya serivisi zose bityo imenye niba koko Château Le Marara itanga serivisi mbi. Ubukwe bwagenze neza nta nkurikizi zabayo.

Hari amakuru avuga ko bamwe mu bitabiriye ubukwe bwa Uwera Bonnettte na Shadadi Musemakweri  bashatse kubuza ubukwe bwa Frank na Alice kutahabera basanga iminsi yaragiye kandi bashimye serivisi za Château Le Marara.

Ese Château Le Marara izitabaza inzira z’amategeko

Ibiri kubera ku mbuga nkoranyambaga bigize icyaha mu bijyanye no kwangiza isura y’ubucuruzi’Brand’ ndetse no kwanga kwishyura nk’uko UKWELITIMES ifite impapuro zishyuza Bonnettte na Shadadi Musemakweri  amafaranga asaga 5,281,950.

Ntabwo bahakana ko ayo mafaranga kuko bakiriye izo mpapuro zibishyuza ku wa 6 Nyakanga 2025. 

Kuri ubu umunyamategeko Faustin Murangwa wunganira Château Le Marara yagerageje kwegera Uwera Bonnettte na Shadadi Musemakweri kugirango bakemure ikibazo mu nzira z’ubwumvikane ariko ntabwo bashaka inzira y’ibiganiro barifuza gusubizwa amwe mu mafaranga.

Uwera Bonnettte na Shadadi Musemakweri barashaka indishyi z’akababaro

Aba bageni banditse urwandiko ku mbuga nkoranyambaga bamenyesha Château Le Marara ko bakeneye gusubizwa $220 kuri buri mukiriya waraye mu biriya byumba 17 na cya kindi cya $700.  Ku biryo barifuza ko bahabwa 40% y’ikiguzi cyose. Ni mu gihe Château Le Marara yishyuza 

Bavuga ko ubukwe bwabo bwitabiriwe n’abarenga 40 bakurikirwa na miliyoni 6 ku buryo biteguye gutanga ubuhamya mu rukiko mu gihe bahamagarwa. Banditse ko Château Le Marara isura yayo izangirika bitewe n’ibizavugwa ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru.

 Ibibazo bahuye nabyo bavuga ko nta kiguzi bifite ariko nibura bahawe indishyi z’akababaro bahengekereza bagatuza.

Aba bageni basabye Château Le Marara kwandika ibaruwa isaba imbabazi irimo kwicuza kuri serivisi mbi batanze.

 Ubusesenguzi

Iki kibazo cya Château Le Marara, Uwera Bonnettte na Shadadi Musemakweri cyakemuka burundu mu gihe RDB yafata iya mbere mu guhuza izo mpande zombi kuko ibiri kuba birenze ibiri kubera ku mbuga nkoranyambaga.

Hari kwangirika isura ya Château Le Marara kandi ari igkorwaremezo kitakabaye gihinduka iciro ry’imigani mu buryo bworoshye.

Abageni nabo ni ngombwa kumva akababaro kabo ku kuba hari ibitaragenze neza bitewe n’ibura ry’umuriro ariko bose bicaye bakaganirizwa hashakwa igisubizo kirambye bityo ubukerarugendo bw’u Rwanda ntibusigwe icyaha biciye ku mbuga nkoranyambaga.

Birashoboka cyane ko abageni bakwishyura ibyo basabwa noneho nabo bagasaba icyo bifuza cyakorwa ariko bagashingira ku bimenyetso bifatika.

Ni kenshi cyane umukiriya yanga kwishyura agashaka impamvu yamukura mu isoni, iyo azi ubwenge akaba yarabitse ibimenyetso akenshi usanga uwatanze serivisi ari we uhindutse iciro ry’imigani ariyo mpamvu haba hakwiriye umuhuza wa gatatu ujya hagati.

Kugeza ubu Château Le Marara ntirahabwa inyenyeri ariko mu mpera za Nyakanga RDB izayiha inyenyeri igendeye ku byo yujuje biyemerera guhabwa umubare w’inyenyeri runaka.

Ihangana ku bucuruzi bukora kimwe buri mu gace kamwe

 Château Le Marara iherereye mu gace karimo hoteli ya se wa  Shadadi Musemakweri ariko serivisi zitangwa ntiziri ku rwego rumwe n'uko izo hoteli zigaragara si bimwe.

Hari amakuru avuga ko igihe umuriro wari wabuze hari ibyo kurya'Brochette' byakuwe muri iyo hoteli kuko zihendutse, hakaba n'inzoga zinjijwe kandi byari bibujijwe.

Ubwo umuriro wagarukaga, abaseriveri basanze abageni n'abashyisi babo biteretse inzoga, brochette bataguze muri Château Le Marara ariko babirengeje amaso barabyihorera.

Birashoboka cyane rero mu isi y'ubucuruzi bushingiye ku ihangana aho umwe agabwaho igitero cyanduza ibyakora mu kurengera uwo bakora bimwe ariko bigakorwa mu buryo buteguye ku buryo utarebye kureba utamenya ikipe irwana n'indi.

 Abageni barifuza impozamarira mu gihe Château Le Marara ibishyuza  5,281,950 Frw.

Ubukwe bwa Frank na Alice bwabaye ny'uma y'uko uwa Bonnette na Musemakweri bahabereye

Uko ibiryo bya Bonnette na Musemakweri byari biteguye

Jul 16, 2025 - 15:47