issa
Abanya - Venezuela bongeye gukoresha urubuga rwa X rwari rwarahagaritswe na Maduro

Jan 15, 2026 - 12:33
 0

Nyuma y’Uko hari hashize umwaka urenga uwahoze ari Perezida wa Venezuela Nicolas Maduro, ahagaritse urubuga rwa X, ubu muri Venezuela bongeye gukoresha uru rubuga.

Urubuga rwa X rwari rumaze umwaka urenga ruhagaritswe muri Venezuela, nyuma y’umwaka urenga ruhagaritswe ku itegeko rya Nicolás Maduro, wahoze ayobora

Guhera ku tariki ya 14 Mutarama 2026, urubuga nkoranyambaga rwa X rwongeye gukoreshwa muri Venezuela ndetse kongera gukoresha X muri icyo gihugu byagaragaye ubwo Perezida w’agateganyo Delcy Rodríguez, yahinduraga umwirondoro we kuri konti ye ya X agasiba ko ari Visi Perezida, akandikaho ko ari Perezida w’agateganyo.

France 24 yanditse ko Perezida Delcy Rodríguez yahise ashyiraho n’ubutumwa bwe bwa mbere kuva yarahirira kuyobora Venezuela, asaba Abanya-Venezuela gukomeza kunga ubumwe ndetse abizeza iterambere rishingiye ku mutungo kamere w’icyo gihugu.

Ati “Uyu mwaka, intego yacu nyamukuru ni uko umutungo uva muri peteroli na gazi byacu ukoreshwa mu gufasha abaturage bacu, binyuze mu guteza imbere ubuvuzi n’ibijyanye n’imiti, kubaka imihanda n’ibindi bikorwaremezo. Nidukomeza kunga ubumwe nk’igihugu no kwizerana muri twe, tuzakomeza gutera imbere turi hamwe.”

Gufunga X muri Venezuela byabaye mu mwaka wa 2024 bitewe n’uko hanyuragaho amakuru anyuranye ku ntsinzi ya Maduro mu matora ya Perezida itaravuzweho rumwe, bamwe bamushinja uburiganya no kwiba amajwi.

Ibi byatumye abatavuga rumwe na Maduro bagaragaza ko habayemo uburiganya, bituma muri Kanama uwo mwaka ahagarika gukoresha X muri Venezuela.

Gusa nyuma yo gusubizaho urwo rubuga muri Venezuela, kuri konti ya X ya Maduro hahise hashyirwaho ubutumwa bugizwe n’ifoto ye n’umugore we yanditseho ngo “dushaka ko ugaruka” ariko ntibizwi neza uri gukoresha iyo konti.

X yifashishwaga cyane n’abanya Abanya-Venezuela ku buryo  ihagarikwa ryayo ryatumye abaminisitiri, abagize Inteko Ishinga Amategeko n’ibigo bya Leta n’abandi bareka kuyitambutsaho amakuru.