Umutoza wa APR FC ashaka gutsinda Al Merrikh SC yanayirushije gutambaza umupira
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yatangaje ko umukino iyi kipe izakina na AL Merrikh SC ashaka kwitwara neza ariko yanakinnye umupira mwiza.
Ku wa Gatatu tariki 14 Mutarama 2026, ikipe ya APR FC yakinnye umukino wa nyuma n’ikipe ibarizwa mu Rwanda mbere yo gusoza imikino ibanza ya shampiyona. Ni umukino iyi kipe yakinnye na Amagaju FC, urangira APR FC itahanye intsinzi y’igitego kimwe ku busa.
Iki gitego cyatsinzwe na Ombarenga Fitina, ndetse nyuma y’umukino Abderrahim Taleb yashimiye uyu musore nyuma yo guhabwa amahirwe kuri uyu mukino akanakora ibyo yasabwe n’abatoza.
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb yagarutse kuri uyu mukino, atangaza ko yari yasabye abakinnyi gukoresha imbaraga nyinshi mu kwambura umupira ariko agaruka ku tuntu abona tutaranoga neza kugira ngo yizere ko noneho afite ikipe ikomeye ahantu hose.
Yagize ati “ Nabwiye abakinnyi ko tugomba kubashyiraho igitutu [Amagaju FC], tukabasatira n’imbaraga, kandi ntitubahe umwanya wo kumva ko hari icyizere. Imana ishimwe, twabonye igitego. Tumaze gutsinda, kuko dufite ibibazo bimwe bya tekinike mu kibuga, nahise mpitamo kugarira neza. Intego yanjye yari ukubona amanota atatu no gukomeza urugendo rwo gutsinda.”
Uyu mutoza wa APR FC, yagarutse ku mukino iyi kipe ifitanye na Al Merrikh SC, yemeza ko imikino yose ayifata kimwe ariko azakina umukino mwiza kandi ukomeye kugira ngo abone intsinzi.
Yagize ati “ Kuri njye, imikino yose irasa. Nk’uko mwabibonye uyu munsi, bari bahanganye no kwirwanaho, bakinaga nk’aho ari umukino wo gupfa no gukira. Buri kipe ikina umukino wayo. Kuri twe, ejo turakora imyitozo, twige, kandi dusesengure ikipe tuzahura.
Intego yanjye ni ugukina umukino ukomeye mwiza. Kuki tutatsinda? Nta kibazo ngira cyo kwiyumva turi hasi. Nigishije abakinnyi banjye ko banganya n’abandi. Kandi niba ushaka kuba ku rwego rwo hejuru, ugomba kwemera igitutu cy’umukino, icy’itangazamakuru, icy’abafana, n’icy’ibisubizo. Niko bimeze niba ushaka gukina ku rwego rwo hejuru.”
Ikipe ya APR FC kuri iki cyumweru tariki 18 Mutarama 2026, nibwo izakina na Al Merrikh SC. Ni umukino uzabera kuri Sitade Amahoro ku isaha ya saa cyenda z’amanwa.
APR FC yatsinze Amagaju FC igitego 1-0
Abderrahim Taleb agiye gutegura ikipe ye neza kugira ngo izitware neza imbere ya Al Merrikh SC


Kinyarwanda
English
Swahili









