Impinduka ku mukino wa Rayon Sports na Gasogi United
Mu mukino uzahuza Rayon Sports na Gasogi United w'umunsi wa 25 wa Shampiyona, aho byemejwe ko uzabera kuri stade Amahoro ugakurwa kuri Kigali Pele Stadium.
Izi mpinduka zagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2026, mu gihe habura iminsi ibiri gusa kugira ngo ube. Rwanda Premier League ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko uyu mukino hagati ya Gasogi United na Rayon Sports uzabera kuri Stade Amahoro, Saa Ine z’ijoro.
Uyu mukino byari biteganyijwe ko uzabera kuri Kigali Pele Stadium Saa Cyenda z’amanwa, ariko kubera ko abakunzi b’umupira w’Amaguru bifuza gukurikirana umukino Al Hilal SC izakina na RS Berkane, byatumye uhindurwa kugira ngo bafashe abafana bifuza kuzareba iyi mikino yombi.
Umukino wa ¼ muri CAF Champions League hagati ya Al Hilal SC na RS Berkane uteganyije kuzatangira Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba, uyu wa Rayon Sports na Gasogi United ukaba nyuma.
Ikipe ya Al Hilal SC ikomeje imyiteguro y’uyu mukino ndetse n’ubuyobozi bw’umupira w’Amaguru hano mu Rwanda bukomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo bashyigikire iyi kipe. Ku wa Gatatu tariki 18 Werurwe 2026, Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice yijeje ikipe ya Al Hilal SC ko abanyarwanda babashyigikiye nabo bagomba gukoresha imbaraga zose bakitwara neza bakava muri ¼ bakagera muri ½.


Kinyarwanda
English
Swahili









