issa
Ngoma: Umugore yafunzwe azira gukubita icupa umugabo we

May 15, 2026 - 10:10
 0

Umugore wo mu Murenge wa Rukumberi,Akarere ka Ngoma yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano, nyuma yo gukubita icupa umugabo we, akamukomeretsa ku ijosi.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Maswa mu Kagari ka Rubona mu Murenge wa Rukumberi mu ijoro rishyira ku wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi 2026.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukumberi, Nshimiyimana Jean Pierre, yavuze ko uwo mugabo n’umugore bari birirwanye mu kabari basangira inzoga, baza kugira bimwe batumvikanaho bituma umugore akubita umugabo icupa amukomeretsa ku ijosi.

Yagize ati “Ni umugabo n’umugore bagiranye ubushyamirane bari mu kabari, bararwana umugore akubita umugabo icupa ku ijosi arakomereka cyane, umugore twahise tumushyiriza Urwego rw’Ubugenzacyaha, umugabo na we tumujyana kwa muganga. Ubu bamujyanye ku bitaro bya Kibungo mu gihe tugishakisha andi makuru y’icyo bapfuye nubwo kugeza ubu tuvuga ko ari ubusinzi.’’

Gitifu Nshimiyimana yakomeje avuga ko inzego z’ibanze n’iz’umutekano zahise zihagera zita muri yombi wa mugore. Yasabye abaturage kwirinda ubusinzi n’amakimbirane kuko atuma bafungwa.

Kugeza ubu uyu mugore afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Sake.