Huye: Abaturage barataka ubujura bukorwa n’abitwaje imihoro
Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Tumba mu Kagari ka Cyarwa barataka ubujura bukomeje kubakorerwa na bajura baba bitwaje imihoro n’ibindi bikoresho gakondo.
Umugwaneza Jonathan, umunyeshuri wiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ucumbitse mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba mu Kagari ka Cyarwa, avuga ko ahangayikishijwe n’abajura bitwaje imihoro n’ibindi bikoresho gakondo bashatse kumwiba mu masaha ya saa kumi n’ebyiri, bagasiga bamukomerekeje.
Jonathan avuga ko yarimo yiga yitegura ibizamini ubu barimo gukora, maze abo bajura bakamugabaho igitero. Uyu munyeshuri avuga ko abo bajura bari bambaye imyenda itabagaragaza mu maso, ariko bakaba bari bitwaje imihoro n’izindi ntwaro gakondo.
Abo bajura, nyuma yo gutera abo banyeshuri babana ari batatu, bagasanga batararyama, bashatse guca urugi ngo babinjirane, ntibyabakundira, birangira bamennye ibirahure by’uwo muryango, ariko banasiga bakomerekeje umunyeshuri umwe wageragezaga kubarwanya.
Yagize ati “Twarimo twiga, tujya kubona abajura baje bambaye imyenda itabagaragaza mu maso, ariko bari bitwaje imihoro n’izindi ntwaro gakondo. Baje batekereza ko tudahari cyangwa twaryamye, bashaka guca urugi ngo badusange mu nzu. Natwe twihagararaho, niko kumena urugi, banankomeretsa ku kuboko.”
Jonathan na bagenzi be batuye muri uwo Murenge wa Tumba mu Kagari ka Cyarwa, babwiye UKWELI TIMES ko icyo bifuza ari uko umutekano w’ako gace wakazwa, bityo bagakora imirimo yabo bizeye umutekano nyawo, cyane ko hari abanyeshuri benshi muri ako gace bamaze kwamburirwa ibikoresho byabo birimo za laptop zibafasha kwiga.
Ati “Icyo twifuza ni uko umutekano wakazwa, bityo tugakora imirimo yacu twizeye umutekano neza kandi tukaba dutekanye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyarwa, Mukamfizi Regine, yabwiye UKWELI TIMES ko icyo kibazo nk’ubuyobozi bakizi, ndetse ko hari ingamba bafite zo gukaza umutekano, anasaba abanyeshuri gushyira ubushishozi mu byo bakora.
Yagize ati “Mu by’ukuri, ikibazo cy’ubujura kiratwugarije hano i Cyarwa, aho usanga abanyeshuri bahora bataka kwibwa laptop zabo bigiraho. Ariko nanone hari abo tuzi babigiramo uruhare, ugasanga bariyibishije. Urugero, hari umunyeshuri uva muri Kaminuza kwiga, agataha mu muhanda wenyine atwaye laptop, abo rero ni bo usanga biyibisha.”
Yakomeje asaba abaturage bose gutaha kare, by’umwihariko abanyura ahantu hatizewe, anagira inama abanyeshuri biga muri Kaminuza kugenda mu matsinda mu masaha ya nijoro mu rwego rwo kwirindira umutekano.
Ati “Natwe nk’ubuyobozi tugiye kongera umutekano binyuze mu baturage bakora irondo ndetse no ku rwego rwo hejuru, kugira ngo abaturage bumve batuje. Ibyo byose bigakorwa mu kugabanya no guca umwuga w’ubujura muri Cyarwa no muri Tumba muri rusange.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko umutekano wo muri ako Kagari ugiye gukazwa mu rwego rwo kongera umutekano w’abaturage.
Kugeza ubu, mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Tumba ni ho hakomeje kwiganza abajura, aho abahatuye bahora basaba ubufasha. Ni mu gihe abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, bacumbitse muri uwo Murenge, na bo bataka kwibwa laptop zabo zibafasha kwiga, ibintu ubuyobozi bw’uwo Murenge buvuga ko birimo gushakirwa umuti.


Kinyarwanda
English
Swahili









