issa
Muhanga: Abagizi ba nabi bateye abacukuzi b’amabuye y’agaciro bitwaje intwaro gakondo

Dec 3, 2025 - 05:30
 0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga yatangaje ko abantu bane bari mu itsinda ry’abandi basaga 20 bateye abakozi b’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cya sosiyete yitwa ‘Uis Tin Mining’, bitwaje intwaro gakondo, bagakomeretsa bamwe mu bayikoramo, bakanatera ubwoba abandi baturage bahaturiye.

Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa 1 Ukuboza 2025, mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Kabacuzi, mu Kagari ka Sholi, ubwo abakora muri iki kirombe batunguwe no kubona itsinda ry’abantu bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro, amapiki n’ibindi byuma bakirara mu bakozi bashaka kubagirira nabi ndetse bakanakomeretsamo umwe muri bo.

Amakuru avuga ko abaturage bagerageje gutabara bakabona bikomeye, maze na bo bagahitamo guhunga, ndetse ngo n’abari mu mirima bataye amasuka yabo bariruka, abandi bahitamo kwifungirana mu nzu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko abateye muri iki kirombe ari insorersore zari ziherekejwe na bamwe mu bagikoragamo bakirukanwamo, aho bageraga kuri 20, aho baje bafite intego yo guhungabanya umutekano w’abahakora ubu.

Yahize ati "Iri tsinda rinabarizwamo abahoze bakora muri ibi birombe ariko bakaza kwirukanwa. Baje bazi aho bajya, bari bagamije kwirukana abahakorera maze bagacukura amabuye yo kwiba.”

Yakomeje ahumuriza abaturage bakomezaga kuvuga ko ababateye ari umutwe w’abagome witwaje intwaro gakondo, avuga ko ibyo kuko n’ibikoresho bafite ntibyahita bifatwa nk’intwaro ahubwo n’ibyo bari gukoresha biba amabuye.

Ati ‘‘Abaturage bahumure, nta byacitse, abavuga ngo ni umutwe, biriya si ukuri.’’

CIP Kamanzi yongeyeho ko bane muri bo bamaze gutabwa muri yombi bakaba bafungiye kuri RIB, Sitasiyo ya Kiyumba, ndetse hakaba hagikorwa iperereza ku bandi kugira ngo hamenyakane abagize uruhare bose muri biriya bikorwa bigayitse byahungabanyije umutekano w’abaturage

Dec 3, 2025 - 11:09