Kigali: Polisi yafashe abantu batatu abacuruza urumogi na Kanyanga
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) rikorera mu karere ka Gasabo na Kicukiro ryafashe abantu 3 bacuruza ibiyobyabwenge by'urumogi na Kanyanga.
Abantu barimo uwitwa Nzabandora w’imyaka 40 n’a Ntahayo Fulgence w’imyaka 38 ndetse n’uwitwa Nshimiyimana Theoneste (40 bafashwe ku wa Gatanu tariki ya 31 Nyakanga 2025.
Mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, hafatiwe umugabo witwa Nzabandora Claude (40) afite ikiro cy’urumogi na Kanyanga Litiro zirenga esheshatu za Kanyanga ndetse bifatirwa iwe aha akaba ari naho yabicururizaga.
Uyu mukaba kugeza ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Jabana kugira ngo akorerwe dosiye ijyanwe mu bugenzacyaha.
Ni mu gihe mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, hafatiwe Nahayo Fulgence na Nshimiyimana Theoneste, bafite ibiro bine by’urumogi n’udupfunyika 176.
Aba bagabo babiri bo bafungiye kuri Station ya Gahanga kugira ngo nabo bakorerwe dosiye bajyanwe mu bugenzacyaha.
Polisi ifatanije n'izindi nzego z'umutekano ndetse n'abaturage ivuga ko yahagurukiye abantu bose bacuruza ibi biyobyabwenge birimo urumogi na Kanyanga mu Mujyi wa Kigali n'ahandi hose mu gihugu bitewe n’uko byagaragaye ko bigira ingaruka ku bizima bw'abaturage no guhungabanya umutekano ku babinyweye.
Polisi yaboneyeho kugira inama abantu yo kureka kwishora mu biyobyabwenge kuko amayeri yose bakoresha yamenyekanye ndetse inabakangurira gushakisha ibindi bakora kuko ibibyabwenge nta muntu bikiza ahubwo bimukenesha.
Polisi yasoje yibutsa abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe y’ahantu hose bazi hacururizwa ibiyobyabwenge kugira ngo ababicuruza bafatwe ndetse banahanwe.


Kinyarwanda
English
Swahili









