issa
Nyakabanda: Bizihije umunsi w’umuganura bagaburira abana indyo yuzuye

Aug 1, 2025 - 15:09
 0

Abaturage bo mu murenge wa Nyakabanda mu Karere Nyarugenge,bizihije umunsi w’umuganura bagaburira abana batandukanye indyo yuzuye ndetse banigisha ababyeyi kuyitegura.

Umuganura, ni umunsi mukuru ufite imizi mu muco Nyarwanda aho Abanyarwanda mu mpande zose z’Igihugu bishimira umwero bagasangira bakanafata ingamba zo gukora cyane kugira ngo bazongere kwizihiza Umuganura barejeje.

Ubwo hizihizwaga umunsi w’umuganura kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Kanama 2024 mu gihugu, abaturage bo mu Kagari ka Munanira ya II n’akagari ka Nyakabanda ya I mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge,bawizihije bagaburira abana indyo yuzuye ndetse banigisha ababyeyi batandukanye kuyitegura.

Ni umunsi wanaranzwe no gusangira amafunguro ya Kinyarwanda , no kubyina imbyino ziranga umuco wa Kinyarwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyakabanda ya I mu Murenge wa Nyakabanda,Gaudanse Hategeka, we yavuze ko bahisemo kugaburira abana indyo yuzuyu kugira ngo banigishe ababyeyi babo kuyitegura.

Yagize ati “ Twahaye abana amata n’indyo yuzuye kuko mu ntego y’igihugu cyacu  harimo kurwanya imirire mibi no kurandura igwingira mu bana bato, umuganura rero kuko ari umunsi wo kuganuzanya n’ubusabane ni umwanya mwiza wo kugira ngo tugaburire bana indyo yuzuye n’ababyeyi barusheho kumenya kuyitegura.”

Umugore witwa Mukamana Zawadi,we yabwiye UKWELITIMES, ko yishimiye ko yamenye uko indyo yuzuye itegurwa.

Ati “    Nabyishimiye cyane kuko nasanze indyo yuzuye itaba ihenze ahubwo biba bisaba gusa kumenya kuyitegura kuko yaba ari izo dodo cyangwa ibishimbo n’ibirayi biraboneka ahantu hose kandi nti biba bihenze.”

Umunyamabanga Nshingwakorwa w’Akagari ka Munanira ya II Iraguha, Sibomana Iraguha Jackson, we yavuzeko bahisemo kwereka abaturage ibikoresho byifashishwaga ku munsi w’umuganura kugira ngo babimenye.

Yagize ati “ Kubijyanye n’umuganura twaisemo kubereka ibikoresho byakoreshwaga kera kugirango babimenye tunashimira abitwara neza bafasha abaturage kugera ku musaruro ariko umusaruro tuba tuvuga n’ujyanye n’ibikorwa byiza bishobora gufasha abaturage kugera ku mibereho myiza y’abaturage.”