Huye: Hafunguwe sitasiyo y’iteganyagihe
Leta y’u Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo batashye ku mugaragaro sitasiyo ya mbere y’ikorabuhanga ryikoresha ifata ibipimo by’ikirere (Automatic Upper-Air Station),
Iyi sitasiyo yatashywe ku wa 4 Kamena 2026, yubatswe mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, yuzuye itwaye asaga miliyari 5 Frw.
Ni sitasiyo yubatswe binyuze muri gahunda yiswe SOFF (Systematic Observations Financing Facility) igamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, kuzimenyera igihe, binyuze mu kunoza ikusanywa, itunganywa, no kuboneka kw’amakuru y’iteganyagihe ndetse no kuburira abaturage ibigiye kuba.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo gufata ibipimo, kubisesengura no kubibika mu buryo burambye mu Kigo cy’Igihugu cy’iteganyagihe (Meteo Rwanda), Dr. Iyakaremye Védaste, yavuze ko iyi sitasiyo ari ubupimiro bufite ubushobozi bwo gufata ibipimo biri hejuru cyane mu bilometero 40 by’ubutumburuke, mu gihe sitasiyo zisanzwe zafataga kuri metero 10 gusa.
Mu bipimo ifata harimo ubuhehere bw’umwuka, imiyaga, kwerekana ingano y’imvura iri mu bicu, ubushyuhe n’ibindi bitandukanye.
Yanagaragaje ko iyi sitasiyo izanye imikorere mishya, ndetse izajya inafata amakuru ku ntera ndende.
Yavuze ko ije itandukanye n’izindi zari zihari kubera ko zo zageraga kuri metero 10 z’ubutumburuke, mu gihe yo igera kuri kilometero 40 no ku murambararo wa kilometero 500 uvuye aho yubatse ndetse bizatuma yifashishwa n’ibihugu bitandukanye byo mu karere u Rwanda ruherereyemo no ku Isi muri rusange.
Dr. Iyakaremye, yagaragaje kandi ko iyi sitasiyo izongera ubwizerwe bw’amakuru y’iteganyagihe yatangagwa kuko izafatanya n’izisanzwe mu gihugu, bikarushaho gutanga amakuru yizewe.
Yagaragaje ko ibipimo izajya ifata kandi bizajya byifashishwa mu bikorwa bitandukanye birimo ibijyanye n’indege ku bakora ku kibuga cy’indege, kubera ko iyo sitasiyo ifite ubushobozi bwo gukusanya amakuru y’imimerere y’ikirere, kuko izamuka ikanarenga ikirere indege zigenderamo.
Ibipimo byacyo bifatwa Saa Munani z’ijoro ndetse na Saa Munani z’amanywa ndetse bifatwa ku isaha imwe ku Isi hose, kugira ngo bihite bisaranganywa, noneho nibihuzwa, bihite bitanga isura y’ikirere ku Isi hose.
Minisitiri w’Ibidukikikije Dr. Bernadette Arakwiye, we yagaragaje ko iyi sitasiyo kuba iri mu Rwanda bikwiye gutanga umukoro wo kuyibungabunga kugira ngo ikomeze igirire umumaro abatuye aka karere iherereyemo ndetse na Afurika muri rusange.
Kugeza ubu, iyi sitasiyo ibaye iya kabiri muri Afurika aho ije isanga indi yo muri Maroc.

Kinyarwanda
English
Swahili








