Cameroon: Urubyiruko rwamaganiye kure ukwiyamamaza kwa Paul Biya w’imyaka 92
Abasore n’inkumi muri Cameroun bazindukiye mu myigaragambyo mu mihanda yo muri Cameroon kuri uyu wa Gatanu bamagana ukwiyamamaza kwa Perezida Paul Biya w’imyaka 92 bavuga ko imyaka amaze ku butegetsi leta ye yaranzwe n’ivangura bigatuma urubyiruko rwishi rubuzwa uburenganzira bwo kwiga.
Uru rubyiruko rwahuriye hamwe muri iyo myigaragambyo mu mihanda yo muri Cameroon ku uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2025, nk’uko amashusho yarwo rwamagana Paul Biya w’imyaka 92 akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga muri icyo gihugu.
Uru rubyiruko rwa Cameroon rushinja leta ya Paul Biya kutita kuri rubanda rugufi, ahubwo ubuyobozi bwe bukavangura abatuye muri icyo gihugu bitewe n’icyiciro cy’imibereho benshi babayemo aho abaturage bamwe na bamwe babura serivisi ku bigo bya leta abandi bakabuzwa uburenganzira bwo kwiga kubera imiryango itandukanye bakomokamo.
Elvis Nghobo, w’imyaka 34, yavuze ko yambuwe uburenganzira bwo kwiga burundu akirukanwa mu mashuri yose kubera umuryango avamo aho yagerageje kwiga imyuga inshuro enye zose akirukanwa bikarangira abaye umwana wo ku muhanda, yavuze ko asanga uburezi bw’icyo gihugu bwemerewe gusa abafite ubutunzi buhambaye ndetse n’imiryango imwe nimwe ya bugenewe bigatuma benshi muri rubanda rwo hasi babura amahirwe yo kwiga.
Nghobo yavuze ko adateze kujya mu matora ngo atore kubera ko azi neza ko Perezida Paul Biya ari we uzongera gutangazwa ko ari we watsinze amatora, ni mu gihe Kandi abanyapolitiki bo muri icyo gihugu bo bakomeje kuvuga ko amatora ahabera muri icyo gihugu abera mu buriganya bwo kwiba amajwi.
Mu bakandida 9 bahanganye na Paul Biya, harimo abahoze ari aba minisitiri bavuye mu ishyaka riri ku butegetsi mu minsi mike ishize mbere y’uko ibikorwa byo kwiyamamaza bitangira. Abanyapolitiki batavuga rumwe na leta y’icyo gihugu bavuga ko ibyo babifata nko kwiyoberanya, bakagaragaza ko bahanganye na Paul Biya ariko ukuri ubwabo bakuzi.
Maurice Kamto, umukandida ku mwanya wa Perezida wabaye uwa kabiri mu matora aheruka muri 2018, aherutse kwandika ku rubuga rwe rwa X avuga ko yabujijwe kwiyamamaza kubera impamvu zidafite ishingiro, mu gihe mu kwezi gushize yaherukaga gutabwa muri yombi azira gusaba ko habaho amatora asobanutse adakozwe mu buriganya ngo habeho kwiba amajwi ku bakandida.
Iyi ni manda ya munani Perezida w’icyo gihugu Paul Biya arimo kwiyamamariza kuva yafata ubutegetsi mu mwaka wa 1982. Kugeza ubu icyo gihugu cya Cameroon kimaze kugira abakuru b’igihugu babiri gusa kuva mu 1960, ubwo cyabonaga ubwigenge.


Kinyarwanda
English
Swahili









