Kigali:Abafite utubari n'utubyiniro mu byishimo
Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali bafite utubari n'utubyiniro bari mu byishimo nyuma y'uko bongerewe amasaha yo gukora.
Ibi babitangarije UKWELITIMES nyuma y'uko bongerewe amasaha yo gukora mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2025.
Bamwe muri aba baturage bavuga ko bishimiye iki cyemezo kubera ko cyizata babona inyungu igaragara mu minsi mikuru isoza uyu mwaka wa 2025.
Bavuga ko bifuza ko ababishinzwe na nyuma y'iminsi mikuru iyi gahunda bareka igakomeza.
Berwa Paul ufite akabari i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge yagize ati "Byibuze nizeye ko hari icyo nzabona gusa RDB yagakwiye kureka iyi gahunda igakomeza, kuki se bumva ko byajya biba gusa mu minsi mikuru?"
Bigirimana Innocent ufite akabari i Remera mu Karere ka Gasabo, we yagize ati " Ahubwo bareke dukomeze dukore amasaha yose none se kuki badushishikariza gukora amasaha yose kandi neza ariko bakatubuza gukora amasaha yose koko mu Mujyi ibi biba bikwiye?"
Yongeyeho ko gahunda yo kubuza utubari n'utubyiniro gukora amasaha yose yateje ubukene mu baturage benshi kuko hari abo yateye kubura akazi ndetse iteza n'abandi igihombo.
RDB yo ibinyujije mu itangazo yavuze ko utubari n’utubyiniro bizemererwa gukora ijoro ryose mu mpera z’icyumweru mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2025.
Aho yagize iti “Mu rwego rwo kwitegura kwinjira mu minsi mikuru isoza umwaka, no mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda n’abatembera u Rwanda mu bikorwa bitandukanye n’ibyo kwidagadura bisoza umwaka, Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), rwashyizeho amasaha y’agateganyo azagenga ibikorwa by’ubucuruzi guhera ku wa 22 Ukuboza 2025 kugeza ku wa 05 Mutarama 2026.”


Kinyarwanda
English
Swahili









