issa
Huye: Mutesi Scovia yakebuye abanyeshuri biga itangazamakuru

Dec 16, 2025 - 15:15
 0

Umunyamakuru w’inararibonye akaba n’uwashinze inzu itangaza makuru Mama Urwagasabo, Mutesi Scovia, yasabye abanyeshuri biga Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, kurangwa n’ubunyamwuga, kuba maso no guharanira icyubahiro cy’umwuga bahisemo.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 16 Ukuboza 2025, mu bukangurambaga bwa Career Summit bwabereye muri kaminuza y'uRwanda ishami rya Huye aho yasabye urubyiruko ruri kwiga Itangazamakuru kwitwararika mu byo rukora byose, rukaba indorerwamo ya rubanda, rukanirinda ibikorwa byose byatuma rubura icyizere mu muryango nyarwanda.

Mutesi Scovia yagaragaje ko umunyamakuru adakwiye na rimwe kugwa mu burangare, avuga ko ari inshingano ze kumenya no gukurikirana ibiri kubera mu muryango atuyemo.

Yagize ati “Nta munyamakuru ukwiye kumara isaha yose atazi ikiri kubera aho atuye. Kubera ko ni wo mwuga yahisemo kandi ni inshingano agomba gusohoza uko byagenda kose.”

Yakomeje asaba abanyeshuri biga Itangazamakuru kuba maso, gukunda umurimo wabo no kuwukora bawukunze, agaragaza ko ubunyamwuga bushingira ku gukorana umutimanama no gushyira imbaraga mu byo bakora.

Uyu mubyeyi wishimiwe cyane n’abari bitabiriye ubwo bukangurambaga yemereye abanyeshuri babiri biga Itangazamakuru kuzabafasha kubona imyanya mu kigo gitangaza makuru cye yo kwimenyereza akazi, harimo uwiga mu mwaka wa mbere ndetse no mu mwaka wa gatatu.

Ati “Mbemereye umwanya iwange uzabafasha kwimenyereza umwuga, naho iby’akazi byo ubwo nimwitwara neza ni byo bizakabaha.”

Mutesi Scovia yashimangiye ko kugira ngo umuntu abe umunyamwuga mwiza, agomba gukorana ishyaka n’inyota yo gutsinda, ntatinye ibimuca intege, ahubwo agaharanira gukora neza no kurangiza inshingano ze ku gihe.

Yasoje asaba urubyiruko gukoresha neza impano n’ubushobozi bafite, avuga ko amahirwe yabo ashingira ku mitekerereze yabo no ku mahitamo bakora, abasaba kudapfusha ubusa amahirwe igihugu n’ibigo bitandukanye bibaha yo kwiteza imbere no gutanga umusanzu mu iterambere ry’itangazamakuru ry’u Rwanda.

Dec 16, 2025 - 18:12