Rubavu: Yafunzwe azira gutemagura ibigori byo mu murima w’umuturanyi we
Umugabo witwa Harelimana Jean Claude, yatawe muri yombi akekwaho gutema are 5 z’umurima w’ibigori by’umuturanyi we witwa Ngiruwonsanga Yves.
Amakuru avuga ko Harelimana Jean Claude, ukurikiranyweho gutema are 5 z’umurima w’ibigori by’uwo muturanyi we akabigurisha n’ababihaga inka nk’ubwatsi.
Umwe mu batangabuhamya l witwa Bigirimana Emmanuel yavuze ko Harelimana Jean Claude utu rugomo yarukoreye mu Mudugudu wa Kanyamagare mu Kagari ka Ryabizige mu Murenge wa Cyanzarwe uherereye mu Karere ka Rubavu.
Ahamya ko intandaro ari umurima uwo Ngiruwonsanga Yves yakodesheje n’umukecuru witwa Nzariturande Consolée, kugira ngo awuhinge ahereye mu 2024 kugeza mu 2031,nyuma nyir’umurima awugurisha na Harelimana Jean Claude, amuhishe amakuru y’uko hari uwawukodesheje icyo gihe cyose.
Yagize ati: “Uyu mukecuru agurisha umurima na Harelimana Jean Claude yamuhishe ko yawukodesheje kugera mu 2031, anahisha uwawukodesheje ko yawugurishije, ibyangombwa by’ubutaka babihinduza uwukodesha atabizi, akomeza guhinga nk’uko bisanzwe, agiye kubona abona uyu Harelimana araje amubwira ngo navanemo ibigori bye, umurima nta ruhare awufiteho.’’
Yakomeje avuga ko uwakodesheje yabyibajijeho, abajije umukecuru wawumuhaye amubwira ko yawutanze, ko ibyo gukodesha icyo gihe kingana gutyo atari akibyibuka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Mugisha Honoré, yemeje iby'aya makuru y’itabwa muri yombi rya Harelimana Jean Claude biturutse ku rugomo rwo gutema imyaka ya mugenzi we, agatangira guhinga ngo azateremo iye.
Yagize ati “ Yatemye ibigori bikiri bito biri ku buso bwa are 5, ku makimbirane y’ubutaka yaguze na Nzariturande Consolée byavugwaga ko yari yarabukodesheje na Ngiruwonsanga Yves azabuhinga kugera mu 20231. Twasanze ari urugomo yamukoreye tumuta muri yombi ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.”
Yakomeje agira ati: “Ikibabaje cyane ni uburyo yabitemye bitarera, ibyo yatemye akabigurisha nk’ubwatsi bw’amatungo atari ibye, kandi yari yabwiwe kubireka bikera akazabona guhingamo.”
Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda ibikorwa by’urugomo kuko bihanwa n’amategeko, ugiranye ikibazo n’undi bakagishyikiriza ubuyobozi bukagikemura, aho gushaka gukoresha ingufu mu kugikemura kandi amategeko yabarenganura ahari.


Kinyarwanda
English
Swahili









