Miliyari 40 frw zigiye gukoreshwa mu gutunganya ibishanga mu Mujyi wa Kigali
Ikigo Gishinzwe kurengera Ibidukikije mu Rwanda, (REMA) kivuga ko cyashoye miliyari 40 y’amafaranga y’u Rwanda agamije gutunganya ibishanga bitanu byo mu Mujyi wa Kigali.
Umukozi wa REMA ushinzwe Porogaramu yo gucengeza ibikorwa by’ibidukikije muri gahunda za Leta no kurengera urusobe bw’ibinyabuzima, Uwera Martine, yavuze ko ayo mafaranga batangiye kuyashora mu mirimo yo gutunganya ibishanga bitanu byo mu Mujyi wa Kigali.
Avuga ko bahereye ku gishanga cya Rwampara cyakira amazi ava i Rebero ndetse n’i Nyamirambo akangiza ibikorwaremezo birimo n’inzu z’abaturage.
Uwera avuga ko ayo mafaranga bashoye azatunganya igishanga cya Gikondo gifata igice cya Remera, Kimihurura, Gatenga ya Kicukiro gihura n’igishanga cya Rugenge rw’Intare gifata igice cya Kacyiru n’igice cya Muhima bigahurira n’igishanga cya Muhima ahitwa ku kinamba.
Yongeyeho ko hazakurikiraho igishanga cya Kibumba ahahoze UTEXRWA gihuza Umurenge wa Kinyinya, uwa Gisozi ni igishanga cya Nyabugogo gihuza Umurenge wa Muhima na Gatsata.
Yagize ati " Ibi bishanga bizahindura isura y’Umujyi wa Kigali kuko nibimara gutunganywa bizagarura umwuka mwiza abantu bahumeka.”
Umwe mu baturage witwa Ndayisabye Eric, yambwiye itangazamakuru ko abatuye i Nyamirambo no mu gace ka Kicukiro byabagoraga kwambuka aha hantu cyane mu bihe by’imvura.
Ati”Aha hantu hari habangamiye abaturage kuko hari icyobo kinini cyane abaturage bagwagamo kubera ko iyo imvura iguye hamanuka amazi menshi atwangiriza.”
REMA yemeza ko amazi menshi yatezaga imyuzure i Nyabugogo yaturukaga Irebero ndetse na Nyabugogo.
Ubuyobozi bwa REMA bukavuga ko ibi bishanga nibimara gutunganywa bizagarura urusobe bw’ibinyabuzima, mu kubitunganya kandi bigamije kuhashyira ibijyanye n’imyidagaduro.
Ibi bishanga bitanu bifite ubuso bwa hegitari 500, bikaba biteganyijwe ko imirimo yo kubitunganya izarangira Tariki ya 31 Ukuboza 2025.


Kinyarwanda
English
Swahili









