Abapolisi basoje ubutumwa bw’amahoro muri Centrafrique bageze mu Rwanda
Polisi y’u Rwanda (RNP) yakiriye Abapolisi bagize Itsinda RWAFPU3-3, bavuye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga Amahoro muri Santarafurika (MINUSCA).
Aba bapolisi bari muri ubwo butumwa, bakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ku wa 11 Werurwe 2026.
CP Yahya Kamunuga wabakiriye mu izina ry’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, we yabashimiye uko bitwaye mu nshingano bari bamazemo umwaka urenga.
Yagize ati “Mwagiye mu kazi natwe dusigara tugakora nk’uko bisanzwe. Nimuze rero twongere dufatanye dukomeza kurangwa n’ikinyabupfura no gukorera hamwe nk’uko byabaranze muri mu butumwa, bikomereze na hano turinda umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo.”
Uwaje ayoboye abo Bapolisi (SP) Bernard Gatete, we yavuze ko mu mwaka urenga bamazeyo bujuje inshingano bari bashinzwe zabajyanye ndetse banahakorera n’ibindi bikorwa bitandukanye bigamije kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati ” Mu nshingano twari dufite zo kurinda umutekano w’abaturage b’abasivile bo mu karere ka Bangassou, twazongeragaho n’izindi zigamije iterambere ndetse hakabamo n’izo dufatanya na bo."
Yakomeje avuga ko bimwe mu bikorwa bakoze batanze amazi meza banakoranaga umuganda buri kwezi ndetse n’izindi nzego z’umutekano zaho.
Ati " Twabahaye ubuvuzi, twashinze ikipe y’umupira w’amaguru y’urubyiruko rwaho yitwa Amahoro FC kugira ngo ijye idufasha gusabana na bo mu buryo bw’imikoranire myiza n’ibindi bikorwa bitandukanye bizamura imibereho myiza y’abaturage twari dushinzwe kurinda.”
Ku wa 10 Werurwe 2026 ni bwo RNP yatangaje ko yohereje irindi tsinda ry’abapolisi mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro mu mujyi wa Bangassou muri Santarafurika ndetse bakava bari bahawe impanuro n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi Wungirije Ushinzwe Ibikorwa, CP Vincent Sano, abasaba kuzatera ikirenge mu cy’abababanjirije kugira ngo bakomeze guhagararira neza u Rwanda muri Santarafurika kuzakora akazi kabo kinyamwuga no gukorera hamwe.


Kinyarwanda
English
Swahili









