issa
Kigali: Abamotari bagiye guhurira mu nama iziye igihe

Apr 29, 2025 - 18:39
 0

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko ku bufatanye n'Umujyi wa Kigali ndetse na Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Mata 2025, hari inama n’abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto.

Iyi nama izatangira ku isaha ya saa Tatu igeze saa Sita z’amanywa, ibere kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo.

Iyi nama isanzwe ibaho igahuza abamotari, ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali, Polisi na RURA, mu rwego rwo kuganira ku bibazo abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto bahura nabyo, ndetse no kubishakira ibisubizo.

Kuri iyi nshuro iyi nama ije ukurikirana n'ibibazo by'abamotari bamaze iminsi bagaragaza mu itangazamakuru ndetse no ku miyoboro y'imbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Kimwe mu bibazo benshi bahurizaho ni uko bajya bandikirwa ubutumwa bumwe bubamenyesha ko bagomba kwishyurira amakosa amwe na mwe bakoze mu muhanda, gusa bakavuga ko aya makosa kenshi bayagwamo mu buryo bo batavugaho rumwe.

Bavuga ko akenshi muri iyi iminsi bagowe n'ikoranabuhanga ry'utudege tutagira abapilote(Drones), tugenzura aya amakosa akorwa mu muhanda.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Kigali: Abamotari bagiye guhurira mu nama iziye igihe

Apr 29, 2025 - 18:39
Apr 29, 2025 - 18:49