Huye: Bitwa injiji nyuma yo gusoza Kaminuza bakihangira imirimo yo gutwika amatafari
Mu karere ka Huye mu murenge wa Huye urubyiruko rurimo abasoje Kaminuza rwanze kwangara ruhitamo kwihangira imirimo ijyanye no kubumba amatafari no kuyatwika, ibintu benshi bakomeje kwita ubuyobe bukomeye.
Bamwe mu rubyiruko baganiriye na UKWELI TIMES babumba amatafari bavuga ko babonye ko hanze nta kazi gahari, batitaye ku mashuri bize ndetse n’impamyabumenyi bafite, bahitamo kwishakira amafaranga babinyujije mu kubumba amatafari ndetse no kuyatwika.
Niyonsenga Elyse umwe mu rubyiruko rukora uwo mwuga avuga ko nubwo hari aho bimaze kubageza nk’urubyiruko, hakiri benshi babita injiji ziri mu buyobe.
Yagize ati “Nasoje kwiga muri porogaramu ijyanye n’imicungire y’imari, ibintu bidahuye na gato n’ibyo ndimo, uretse ko njye ntacyo bitwaye kuko bintunze gusa turatukwa peee! Nk’ubu hano muri izi karitsiye hari abakobwa tutavugisha kuko ngo tubumba amatafari batwita injiji ziri mu buyobe. Yego biratubabaza kuko suko twanga akazi k’ibyo twize.”
Ibyo abihuriza hamwe na mugenzi we witwa Dushimimana Diyomelce uvuka mu karere ka Rwamagana nyuma yo gusoza amasomo ye akanga gutaha iwabo kuva muri 2020, ahubwo akishakira umugore agakomeza akazi ke ko kubumba amatafari benshi bita agasuzuguritse, uretse ko we avuga ko ntacyo kamutwaye kuko kamutungiye umuryango.
Ati “Kenshi iyo mbibwiye abantu baranseka ngo n’uko nkora akazi gaciriritse nk’uko benshi babivuga. Gusa njye siko mbibona kuko ubu bintungiye umuryango w’abantu batatu: njye, umugore n’umwana umwe. Ubundi nize hano muri Kaminuza y’u Rwanda nsoza ibijyanye n’iterambere ryo mu cyaro, ariko ubwo nasozaga muri COVID muri 2020 gutaha byaranze, nibwo twe n’abagenzi banjye twize uyu mwuga.
Gusa mbere y’uko tuza kubumba amatafari twabanje kuba abayede, ariko tuza kubona harimo amafaranga make, nibwo twatekereje ukuntu twajya tubumba amatafari hanyuma tukayatwika ubundi tukayagurisha bakatwishyura byibuze tukabona make ariko aziye rimwe, ni uko rero twatangiye kubikora.”
Uyu mugabo akomeza avuga icyamuteye gushaka umugore akima amatwi abamucaga intege kubera umwuga we yahisemo.
Ati “Ubwa mbere twagurishije amatafari y’ibihumbi 150,000 tubona ko burya byose bishoboka, ariko abantu bakaduseka bakaduca intege tukabima amatwi. Murugo bakundaga kumpamagara bambaza icyo nkora, nkabareka. Nyuma nibwo naje kwishakira umugore, mba umuturage wo muri kano karere nta n’icyo bitwaye.”
Uretse urwo rubyiruko rugera kuri 7 ruvuga ko rwitinyutse rukihangira imirimo, ku rundi ruhande bamwe mu rubyiruko rugenzi rwarwo rwanze no kwiga ahubwo ruhora mu mihanda ya Huye rusabiriza ruvuga ko nta kazi rwakora.
Bamwe muri bo banga gutangaza amazina yabo bitewe n’uko bagiye bafungwa bazira ubujura bakarekurwa, bityo bakaba bakeka ko bamenyekana bakazongera gufatwa.
Umwe muri bo uvuga ko yagize imyaka 13 yibera mu muhanda akaba kuri ubu afite 21 akiwurimo yahamirije Ukweli Times ko nta kazi yakora uretse kwibera mu muhanda, nubwo ngo muri ibi bihe by’imvura benshi muri bo birimo kubagiraho ingaruka.
Ati “Njyewe nakuze nibera mu muhanda, uretse ko njye nta n’akazi nakora kuko aha ni ho hampa amahoro. Yego turabangamiwe kuko imvura muri ino minsi irimo kugwa cyane, ugasanga turara tunyagirwa ku mabaraza y’amazu.”
Nta gihe gishize ubuyobozi bw’akarere ka Huye bukanguriye urubyiruko kwihangira imirimo ndetse no gukora imirimo iruvana mu bukene, nubwo kugeza ubu benshi mu rubyiruko rutuye mu bice bimwe na bimwe bigize umujyi wa Huye rukunze gukura rwisanga rusabiriza mu mihanda igize ako karere, ibintu ubuyobozi bw’ako karere buvuga ko bwafatiye ingamba nubwo icyo kibazo cyo kitarakemuka.


Kinyarwanda
English
Swahili









