issa
Somalia yasabye inama idasanzwe ya Loni nyuma y’uko Israel yemeye Somaliland nk’igihugu cyigenga

Dec 28, 2025 - 12:23
 0

Igihugu cya Somalia cyasabye ku mugaragaro Akanama k’Umutekano ka Loni (UN Security Council) gukoresha inama idasanzwe byihuse, nyuma y’icyemezo cya Israel cyo kwemera Somaliland nk’igihugu cyigenga. Leta ya Somalia ivuga ko iki cyemezo kinyuranije n'amategeko mpuzamahanga kandi kigahungabanya ubusugire bwayo.

Iyi nama idasanzwe iteganyijwe kuba ku wa Mbere, mu gihe Somalia ikomeje kongera ingufu mu bikorwa bya dipolomasi bigamije kwamagana icyo yita icyemezo kinyuranyije n’amategeko kandi gishobora guteza umutekano muke mu karere.

Ku itariki ya 26 Ukuboza 2025, Israel yabaye igihugu cya mbere kiri mu Muryango w’Abibumbye (Loni) cyemeye Repubulika ya Somaliland, yayemeje ubwayo, nk’igihugu cyigenga. Iki cyemezo cyashimangiwe n’ishyirwaho umukono ku itangazo rihuriweho ryasinywe hagati ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, na Perezida wa Somaliland, Abdirahman Mohamed Abdullahi.

Benjamin Netanyahu yavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu mwuka w’Amasezerano ya Abraham (Abraham Accords), anatangaza ko Israel na Somaliland bagiye gufatanya mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ikoranabuhanga n’umutekano.

Leta ya Somalia yahise igaragaza umujinya ukomeye, yamagana iki cyemezo ikivuga nk’“igitero cyateguwe kigamije guhungabanya ubusugire bw’ubutaka bwa Somalia”. Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud, yatangaje ko icyemezo cya Israel ari “igikorwa kinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga” ndetse anagishinja kuba igikorwa cy’ubugizi bwa nabi bwa dipolomasi.

Yakomeje ashimangira ko, n’ubwo Somaliland imaze imyaka irenga 30 ifite ubwigenge mu mikorere yayo kuva mu 1991, ikomeje kuba igice kitagabanyije cya Repubulika ya Somalia, bityo ko nta gihugu na kimwe gifite uburenganzira bwo kuyemera nk’igihugu cyigenga.

Iki kibazo gishobora gukomeza gutuma umwuka wa dipolomasi urushaho gukara hagati ya Somalia na Israel, ndetse kikagira ingaruka ku mutekano n’imibanire y’ibihugu byombi.