Ntazinda Ersme wari mayor w'Akarere ka Nyanza yegujwe
Ntazinda Ersme wari umuyobozi w’akarere, ka Nyanza nta kiri kuri uwo mwanya nyuma y’uko Inama idasanzwe y’inama njyanama y’akarere iteranye ikamweguza.
Bwana Ntazinda yegujwe ashinjwa kunanirwa kurangiza inshingano ze.
Akarere ka Nyanza kuri X yahoze ari Twitter kanditse ko inama idasanzwe yafashe umwanzuro wo guhagarika Mayor Ntazinda mu nshingano zo kuyobora akarere kubera impamvu yo kutuzuza inshingano uko bikwiye
Hari hashize igihe uyu mugabo adatorewe kuba Chairman wa RPF-Inkotanyi ibyatumwe bamwe babyibazaho mu gihe ahandi mu Turere akenshi Mayor aba ari na we Chairman wa RPF-Inkotanyi.
Uretse kuba Mayor Ntazinda Erasme yegujwe ku mwanya wa Mayor, yanegujwe no ku mwanya w’Umujyanama muri ako karere. Mayor Ntazinda yari ari muri manda ya kabiri yo kuyobora Akarere ka Nyanza
Ni nyuma y’uko mu matora yo mu 2021 yongeye gutorerwa gukomeza kuyobora ako karere yari amaze imyaka itanu abereye umuyobozi.


Kinyarwanda
English
Swahili









