
Brig. Gen Ychaligonza mu ntambara y'amagambo na Gen.Muhoozi Kainerugaba
Umugaba mukuru wungirije w'ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC), ushinzwe n’ubutasi, Liyetona Jenerali Jacques Ychaligonza, yongeye kwikoma General Muhozi Kainerugaba amushinja ko ashyira igitutu n’iterabwoba kuri Liyetona Jenerali Johnny Luboya Nkashama uyobora ingabo mu ntara ya Ituli.
Ni igitutu Ychaligonza avuga ko Gen. Muhoozi ashyira kuri Gen. Luboya akoresheje imbuga nkoranyambaga(X). Avuga ko ingabo za Congo zitazatinda kumuha igisubizo gikokwiye niba koko ariwe ukoresha konti (Account) ikunda kunyuzwaho amagambo ngo abaharabika.
Ati: " Niba bigaragaye ko ari ukuri ko konte ya twitter ikoreshwa ku mbuga nkoranyambaga ari iy’umuyobozi mukuru w'ingabo za Uganda, twerekanye uburakari bwacu tuvuga ko tutemeranya n’ibyo avuga , ntabwo tubyishimiye.
Ashimangira ko ngo bidakwiye ko gen. Muhoozi akomeza gutera ubwoba guverineri washyizweho n'itegeko, muri Ituri.
Ku rukuta rwa X rwa Muhoozi hari aho avuga ko uyu Gen. Ychaligonza akomeje kumuzengereza bityo ko nawe azamwihimuraho ata muri yombi abavandimwe be bari muri Uganda.
Ayo magambo yagiraga ati:” Muvandimwe wanjye Gen.Kyaligonza yantoteje kumugaragaro. Tugiye gufata abavandimwe be bose muri Uganda. Kandi umuntu wese ufite aho ahuriye nawe agiye kurira.”
General Ychaligonza avuga ko koko niba iyi konti ya X ari iya Muhoozi akaba ariwe unyuzaho aya magambo abibasira, ngo nawe bidatinze bazamwereka.