Bukavu: Urukiko rwa Gisirikare rwatangiye kuburanisha abasirikare basaga 80 bashinjwa kwica no gusahura Abasivili

Feb 11, 2025 - 15:03
 0

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, urukiko rwa Gisirikare rwa Bukavu ho muri Kivu y’Amajyepfo rwatangiye kuburanisha Abasirikare ba Leta bagera kuri 84, bakaba bashinjwa kwica no, guhohotera no gusahura Abasivili.

Aya makuru yagiye hanze ku wa 09 Gashyantare, Ibiro by’umushinjacyaha bikaba byaratangaje  ko aba basirikare bakurikiranweho ibyaha byo gukorera urugomo abasivili, rurimo kubica no kubasahura ibyabo.

Amakuru avuga ko aba basirikare ba Leta ya Congo bakoze  ibi byaha ku wa 07  ndetse no ku wa 08 Gashyantare 2025, bikaba byarakorewe mu duce twa Kavumu na Miti.

Umuryango w’Abibumbye wavuze ko mu mpera z’ukwezi kwa Mbere, ubwo M23 yagendaga yigarurira ahantu hanini ibyayiganishije ku gufata umujyi wa Goma, habaye ibikorwa byinshi byo kurenga ku mategeko, birimo kwica abakekwaho ibyaha bataburanishijwe, gusambanya abagore ku gahato no kubagira abacakara b’imibonano mpuzabitsina.

Ibiro bya LONI bishinzwe uburenganzira bwa muntu bivuga ko abarwanyi ba M23, abasirikare ba Kongo n’inyeshyamba zishyigikiye guverinoma bose bagize uruhare muri aya mabi.

Ibiro by’umushinjacyaha wa gisirikare byabwiye Reuters ko bashinjwa ubwicanyi, gusambanya ku ngufu, ubusahuzi no kwigomeka.

Byongeyeho ko hari n’abandi batawe muri yombi mu bice bisatira amajyepfo ku birego nk’ibyo, nabo baza kugezwa mu bucamanza.

Sosiyete Sivile ya Kavumu, umujyi muto uri mu birometero 35 mu majyaruguru ya Bukavu, yavuze ko ku mugoroba wo kuwa Gatanu, abasirikare bahunze urugamba bishe abantu 10, barimo 7 basanze mu kabari.

Aba basirikare ba FARDC batangiye kuburanishwa ni abataye urugamba Mbere y’ifatwa ry’agace ka Nyabibwe muri Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Kuri uyu wa 11 Gashyantare, umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka yaciye amarenga y’ifatwa ry’umujyi wa Bukavu, akaba yagaragaje ko igisirikare cya Leta gikomeje kwica abaturage b’Abasivili muri uwo mujy, bityo ni bikomeza AFC/M23 iri bufate icyemezo cyo gutabara abaturage.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.