
Riek Machar yahishuye ko yamaze imyaka irindwi afungiwe iwe mu ruko kandi ari Visi Perezida
Visi Perezida wa mbere wa Sudani y'Amajyepfo, Riek Machar, yatangaje ko amaze imyaka irindwi afungiye iwe mu rugo n’ubwo afite umwanya ukomeye muri guverinoma.
Machar yavuze ko benshi bashobora kuba batabizi, ariko ngo birashoboka ko ari visi perezida wa mbere ku isi umaze imyaka irindwi afungiye mu rugo kandi n'ubu bikaba bigikomeje."
Avuze ibi mu gihe ibitero bya politiki ndetse n’amakimbirane akomeje kwiyongera muri Sudan y’Epfo.Umuryango w'abibumbye wamaganye ibyo bitero ubifata nk'ibyaha by’intambara ndetse usaba ko byahagarara.
Hagati aho, Uganda iherutse gutangaza ku mugaragaro ko Inteko Ishinga Amategeko ya NRM yemeje ko UPDF yoherezwa muri Sudani y'Amajyepfo, mu gushyigikira Salva Kiir.
Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yemeje ko igikorwa icyo ari cyo cyose cyo kurwanya Kiir kizafatwa nk'itangazo ry'intambara yo kurwanya Uganda.
Srce: Chimpreports