
DRC: Abasirikare 750 ba FARDC bahunze M23 bateje akaga muri gereza ya Kakwangura
Umuryango uharanira Uburenganzira bwa muntu (REDHO), i Butembo mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru muri repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ugaragaza ko uhangayikishijwe n’ubucucike bwo muri gereza ya Kakwangura yatewe n’abasirikare bahunze imirwano muri Kivu ya Ruguru.
Nk’uko umuhuzabikorwa wa REDHO, Muhindo Wasivinywa abitangaza, ngo ikibazo cy’ubucucike cyarushijeho kwiyongera ubwo abasirikare 750 bahunze imirwano muri Kivu ya Ruguru bafatwaga bagafungirwa muri iyi gereza.
RadioOkapi, itangaza ko iyi gereza isanzwe ifite ubushobozi bwo kwakira imfungwa 250, ariko ubu ifungiwemo abarenze 1700 harimo n’abo basirikare ba FARDC bafashwe bahunga.
REDHO , isaba ko ngo abo basirikare bafunzwe bajyanwa mu zindi gereza kugirango badateza izindi ngaruka.
Mu mirwano yahuje FARDC na M23 ubwo umujyi wa Goma wafatwagwa, abasirikare benshi bo mu ihuriro rya FARDC barimo n’abajenerali barahunze ariko bamwe baza gufatwa na Leta ya Kinshansa ndetse banashyikirizwa inkiko.