issa
Ntabwo nari kwishimira kubona abaturage barenga ibihumbi 300 banyagirwa-Perezida Kagame

Mar 16, 2025 - 14:22
 0

Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda by’umwihariko abarenga 8000 bahuriye muri BK Arena, avuga ko yari yifuje guhura n’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali ari benshi, bagahurira i Gahanga ariko ntibyakunda kubera imvura.

Ati “Nabonye ko bitaba byiza kongera gushyira abantu hamwe, ibihumbi 300, ibihumbi 400 ngo hanyuma banyagirwe n’imvura gusa tubure n’umwanya wo kuganira. Ni yo mpamvu twahisemo guhamagara bake n’abandi bahagarariye uturere ndibwira ko ibyo tuganirira aha na bo biri bubagereho.” 

Nkuko byagaragaye Ubwo ibiganiro byari biri kubera mu nyubako ya BK Arena imvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye bigize umujyi wa Kigali, nkuko byari byatangajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe cya Meteo Rwanda.