DJ Ira yasabye ubwenegihigu, Perezida Kagame arabumwemerera
Umuhanga mu kuvanga imiziki uzwi nka DJ Ira yasabye ubwenegihigu bw'u Rwanda mu gikorwa cyabereye muri BK Arena aho Perezida Kagame yaganiriye n'abaturage bo mu Karere ka Kicukiro.
Mu gikorwa cyo kwegera Abaturage cyabereye muri BK Arena kuri Cyumweru tariki 16 Werurwe 2025, Perezida Kagame yakiriye ibibazo bitandukanye.
Ubwo hari hagezweho umwanya wo gutanga ibibazo n'ibyifuzo DJ Ira yahawe umwanya awubyaza umusaruro dore ko yisabiye ubwenegihigu bw'u Rwanda.
Akimara kuvuga ko yaje mu Rwanda avuye I Burundi ariko akakirwa neza yavuze ko bidahagije akwiriye kuba Umunyarwanda. Yasobanuye amahirwe ahabwa abanyamahanga by'umwihariko abakobwa.
Yagize ati"Nijye ujya ucuranga za ndiririmbo ukabyina. Rero jyewe ndi umurundikazi ariko ndasaba ubwenegihigu bw'u Rwanda". Perezida Kagame yamusubije ko "Ubwenegihigu ndabuguhaye ariko ibisigaye bifite inzira bicamo".
DJ Ira ni umurundikazi ukora akazi ko kuvanga imiziki akaba akunze kugaragara mu birori birimo na Perezida Kagame nk'ibiba byo gusoza umwaka no gutangira undi n'ibindi.


Kinyarwanda
English
Swahili









