Ibiciro by’inyama z’inka muri Amerika byatumbagiye cyane
Ibiciro by’inyama z’inka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byazamutse ku rugero ruteye inkeke, kugeza n’aho byabaye ikibazo cya politiki gikomeye.
Perezida Donald Trump, wari warigeze gutangaza ko ubwiyongere bw’ibiciro (inflation) bwahagaze,” yongeye kugaruka kuri iki kibazo, nyuma y’uko abaturage bagaragaje impungenge ko ibyo birenze ubushobozi bwabo bwo kugura ibiribwa, cyane cyane inyama.
Amakuru aturuka mu Ishami ry’Ubuhinzi rya Amerika (US Department of Agriculture) agaragaza ko umubare w’inka mu gihugu ugeze ku gipimo gito cyane mu myaka hafi 75 ishize, kandi kuva mu 2017, Amerika imaze gutakaza aborozi b’inka barenga 150,000, bingana na 17% .
Aborozi bavuga ko bari ku gitutu gikomeye gituruka ku kwibumbira hamwe kw’inganda nini zicura inyama zimaze imyaka irenga 40 zigenzura isoko. Bavuga kandi ko ibiciro by’ibikoresho nk’ifumbire n’imashini byazamutse cyane, bigatuma ubworozi bw’inka burushaho kubagora.
Ibi byiyongereye ku mapfa yatewe n’izuba ryinshi ryacanye muri iyi imyaka, byatumye aborozi benshi bagabanya umubare w’inka kugira ngo babashe kurokora izisigaye.
Christian Lovell, umworozi wo muri leta ya Illinois, yavuze ko ahantu hahoze hateye ubwatsi uyu munsi ari ubutayu , bigatuma inka ze zibura aho zirisha.
“Ushyize ibi byose hamwe, ubona isoko ryarasenyutse burundu,” ayo ni amagambo ya Lovell uhagarariye ishyirahamwe Farm Action.
Ubwiyongere bw’ibiciro by’inyama
Amakuru y’Ikigo cya Leta gishinzwe ibipimo by’ubukungu (Bureau of Labor Statistics) agaragaza ko ibiciro by’inyama z’inka ziseye byazamutseho 12.9%, naho inyama z’iroti zizwi nka steaks zikazamukaho 16.6% mu gihe cy’umwaka umwe gusa.
Ubu, ikilo cyimwe y’inyama z’inka ziseye zituruka ku ijosi n’igituza zizwi nka ground chuck zarazamutse cyane hafi kurenga 13%
Ibi byiyongereyeho birenze kure ubwiyongere busanzwe bw’ibiciro by’ibiribwa, bwari 3.1% gusa.
Brenda Boetel, umwarimu muri Kaminuza ya Wisconsin-River Falls, yavuze ko:
“Umubare w’inka wagabanutse mu myaka ishize, ariko abantu baracyifuza inyama z’Amerika ,ati:ni yo mpamvu ibiciro biri hejuru cyane.”
Nawe Derrell Peel, impuguke mu bukungu bw’ubuhinzi muri Kaminuza ya Oklahoma State, yavuze ko ibiciro bishobora kuguma hejuru kugeza nibura ku mpera z’iki kinyejana, kuko gusubiza ubwinshi bw’inka ku rugero zahozeho bizatwara imyaka myinshi.


Kinyarwanda
English
Swahili









