issa
Umwamikazi w’Ubwiza n’Imyambarire wahogoje isi yitabye Imana

Oct 25, 2025 - 16:37
 0

Umwamikazi Nyina w’Igihugu cya Thailand, Sirikit Kitiyakara, yitabye Imana afite imyaka 93, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Ubwami bwa Thailand.

Sirikit yari amaze igihe atagaragara mu ruhame kuva mu 2012, ubwo yarwaye indwara y'ihungabana ry’udutsi two mu bwonko (stroke). Nyuma, ibiro by’Ubwami bwa Thailand  bwatangaje ko yajyanywe mu bitaro.

kuva mu 2019 yari arembye bikomeye kubera indwara zitandukanye.

Leta ya Thailand yatangaje ko abagize umuryango w’Ubwami n’ingo zabo bazamwunamira mu gihe cy’umwaka, mu gihe ibiro bya Leta byose bizamanura amabendera kugeza mu cya kabiri cyayo hanyuma bakamwunamira  kugeza mu kwezi gutaha.
Ibikorwa by’imyidagaduro mu gihugu hose byasabwe guhagarara mu gihe cy’ukwezi mu rwego rwo kwibuka no kunamira uyu  mwamikazi.

Minisitiri w’Intebe wa Thailand, Anutin Charnvirakul, yahise ahagarika ingendo yari afite muri ASEAN Summit i Kuala Lumpur na APEC i seoul muri  Koreya y’Epfo, kugira ngo agaruke mu gihugu kwifatanya n’abaturage mu gihe cy’icyunamo.

Yavuze ko azajya muri Maleziya ku Cyumweru gusinya amasezerano y’amahoro na Cambodge imbere ya perezida Trump, ariko akazahita agaruka nyuma yo kurangiza uwo muhango.

Umwamikazi w’Ubwiza n’Imyambarire wahogoje isi yari muntu ki?

Sirikit yari umugore w'umwami Bhumibol Adulyadej, Umwami umaze igihe kinini ku ngoma mu mateka ya Thailand , imyaka 70 kuva mu 1946. Yari umufasha we w’inkoramutima kandi bafatanyije ibikorwa byinshi by’ubukungu n’ubutabazi byafashije abaturage b’igihugu cya Thailand cyane.

mu myaka y'ubuto bwe Iyo bagiriraga ingendo mu mahanga, Sirikit yigaruriraga itangazamakuru mpuzamahanga kubera ubwiza bwe n’imyambarire ye yihariye.

Mu rugendo rwo mu  1960 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bari batumiwe mu ifunguro  muri White House, ikinyamakuru Time cyamwise “umugore uruta abandi kandi w’igitinyiro ” naho L’Aurore cyo mu Bufaransa cyamwise “umunyaburanga udasanzwe,uhebuje.”

Sirikit yavukiye muri Thailand mu 1932 ,Yari umukobwa w’ambasaderi wa Thailand mu Bufaransa, akurira mu buzima bwiza kandi bwo hejuru cyane.

Mu gihe yigaga umuziki n’indimi i Paris, ni ho yahuriye bwa mbere n'Umwami  Bhumibol, ku nshuro ya mbere bahura ntibyagenze neza, ariko nyuma yaho baje kwisanga mu rukundo.

Barashakanye mu 1950, ubwo Sirikit yari afite imyaka 17 gusa,Sirikit yari azwiho gukunda imyambaro igezweho, aho yakoranye n,umudozi wufaransa, Pierre Balmain, bakora imyambaro y’icyubahiro ikozwe mu ibirahuri bya Thai Silk.
Yashimangiwe nk’umwe mu bafashije gusubizaho agaciro inganda z’imyenda gakondo mu gihugu cye.

Mu gihe cy’imyaka irenga 40, Sirikit yafatanyaga n’Umwami Bhumibol mu ngendo nyinshi mu cyaro cya Thailand, bashishikariza abaturage imirimo y’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza.
Ibikorwa byabo byacaga buri joro kuri televiziyo y’igihugu mu kiganiro cyitwaga Royal Bulletin.