issa
Minisitiri w'intebe Dr. Nsengiyumva yasabye Afurika guharanira kwigira

Feb 10, 2026 - 19:40
 0

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yahagarariye mu buryo bw’ikoranabuhanga Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame mu Nama ya 43 y'Akanama k'Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma gashinzwe kwiga ku cyerekezo cy'Urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD).

Iyi nama yahuje abayobozi b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bagize Akanama ka HSGOC, ari na ko kanama gafatwa nk’urwego rukuru rw’imiyoborere ya AUDA-NEPAD, rushinzwe gutanga icyerekezo cya politiki n’inama z’ingenzi ku bikorwa by’iri shami ry’Iterambere rya Afurika.

Mu ijambo rye, yashimangiye ko “Afurika igomba gukomeza umurego mu gushyira mu bikorwa gahunda y’iterambere ryayo."

Yongeyeho ko "Nubwo ubufatanye n'abandi ari ingenzi, inkunga zituruka hanze ntizigomba kuruta cyane umusanzu w’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika."

AUDA-NEPAD (African Union Development Agency–NEPAD), yashinzwe mu 2018, ifite inshingano zo guhuza no gushyira mu bikorwa imishinga y’ingenzi ku rwego rwa Afurika n’uturere, guteza imbere ubushobozi bw’ibihugu bigize AU, gukusanya inkunga no gutanga ubujyanama bwa tekiniki bugamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Icyerekezo cya Afurika 2063.

Mu byaranze iyi nama, harimo itorwa rya Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço, wagizwe Umuyobozi Mushya w’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ishinzwe icyerekezo cya AUDA-NEPAD (HSGOC). Yasimbuye kuri uwo mwanya Perezida Abdel Fattah El-Sisi wa Repubulika y’Abarabu ya Misiri.

Akanama ka HSGOC kagizwe n’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bigera kuri 33, kakaba gafite uruhare rukomeye mu gutanga umurongo wa politiki n’ingamba zigamije iterambere rirambye ry’umugabane wa Afurika.

Abitabiriye iyi nama baganiriye ku ngingo zitandukanye zijyanye n’iterambere rya Afurika, ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ihuriweho n’ibihugu, ndetse no gushimangira ubufatanye bugamije kugera ku ntego z’icyerekezo cya Afurika 2063.