Muhanga: Barifuza kwegerezwa amazi meza
Abagana ivuriro ry´ibanze rya Cyez riri mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Cyeza barasaba ko bahabwa amazi meza kuko ubu bakoresha ay’imvura aba yagiye mu bigega bitewe nuko ayo bari basanganywe bayasaranganya n’ibigo by’amashuri, kubera ubuke bwayo kuri iri vuriro bakayabura.
Ni ivuriro ryongerewe ubushobozi rishyirwa ku rwego rwa kabiri aho ryemerewe gucumbikira abarwayi barimo abagore baje kubyara, abarwarira mu bitaro, bigatuma bagira impungenge z’amazi bakoresha kuko bavuga ko mu bihe by’imvura iri vuriro rifite ibigega bifata amazi akaba ari yo bakoresha gusa ariko bakagira impungenge mu gihe imvura itarimo kugwa nko mu mpeshyi.
Umwe mu babyeyi Imvaho Nshya yasanze kuri iryo vuriro aje gupimisha inda, Nyirabagenzi Marie Josee avuga ko nk’ababyeyi n’abandi barwayi baba bakeneye amazi cyane nk’ababa bari mu bitaro.
Ati: “Ikibazo dukunze guhura nacyo ni icy’amazi, hari nk’igihe haba hari abarwayi benshi mu bitaro ugasanga n’amazi dukenera ni menshi, dukoresha ayo mu bigega y’imvura.
Mu mpeshyi biratugora kuko andi hano ntituyabona yigumira mu banyeshuri kandi na bo ntabahaza, rwose dukeneye amazi.”
Iradukunda Emmanuel we yagize ati: “Hariho igihe uza kuri bino bigega ugasanga bimwe yashizemo, aho asigaye iyo harimo abarwayi benshi baba banafite abarwaza babafasha, iyo bameshe rero abaje kwa muganga kwivuza bataha kubona amazi birabagora, aya robine nta yahari kuko n’iyo aje ahera mu banyeshuri no mu bapadiri kandi na bo barayacuranwa kuko ni make.”
Umuyobozi w’ivuriro ry’ibanze rya Cyeza, Soeur Niyitegeka Jaqueline avuga ko ibyo abaturage bavuga ari byo ko kuri iri vuriro bafite ikibazo cy´amazi. kuko ayo bakoresha ari ay’imvura bafatira mu bigega.
Ati: “Urumva nyine ahantu babyarira, ahantu hari abarwayi mu bitaro haba hakeneye isuku, rero kubera ko nta mazi ahagije dufite ibyo bitubera imbogamizi, nubwo tugerageza kwirwanaho […] mu mpeshyi imvura itakigwa biba bigoranye ku bijyanye n´isuku, twifuza ko baduha amazi kuko ni ikibazo kitatworoheye.”
Umutoniwase Kamana Sosthene ushinzwe ubuzima mu Karere ka Muhanga avuga ko iki kibazo bakizi bityo ko bagishakiye ibisubizo binyuze mu mushinga wa CDAT.
Ati: “Ubusanzwe hariya amazi arahari ariko ni make ntahagije, hariya hari ababikira, abapadiri, ibigo by’amashuri, ubu rero hari amazi karitasi (Cartas) yari yazanye iyageza ku ishusho irarekera, twakoranye n’umushinga wa CDAT hari koperative ihakorera bagiye guha amazi kandi bazayanyuza kuri ririya vuriro na bo bahite baboneraho.”
Ubusanzwe amavuriro y’ibanze ntacumbikira abarwayi, gusa ariko kubera gahunda ya Leta yo kubaka amavuriro y’ibanze muri buri Kagari yahagaze, ahubwo bagashyira imbaraga mu kongerera ubushobozi ahari ni yo mpamvu harimo agenda avanwa ku rwego rumwe agashyirwa ku rundi harimo kubyaza, gucumbikira abarwayi, gufata ibizamini no kubipima, gukura amenyo n´ibindi.
Irya Cyeza rikaba ari rimwe mu yongerewe ubushobozi yo mu Karere ka Muhanga rishyirwa ku rwego rwa 2.


Kinyarwanda
English
Swahili









