Nyamasheke: Umujyanama w’ubuzima yapfiriye ku muvuzi gakondo
Umugore witwa Kantarama Consolée wari Umujyanama w’Ubuzima mu Kagari ka Kigabiro, Umurenge wa Nyabitekeri,Akarere ka Nyamasheke, yapfiriye mu rugo rw’umuvuzi gakondo witwa Kanyenzi Eliphase.
Iyi nkuru yatunguye ndetse inatangaza benshi bitewe n’uko uyu mujyanama Kantabana yagiye kuvurirwa mu kinyarwanda (kuvurwa magendu) mu gihe umuryango we utuye hafi y’ikigo nderabuzima.
Umugabo wa nyakwigendera witwa Uzabakiriho Trojan, niwe wemeje iby’aya makuru y’urupfu rw’umugore we.
Uyu mugabo witwa, Uzabakiriho, yavuze ko umugore we yapfuye ubwo yari yamujyanye kumuvuza uburwayi bw’inzoka ya tirikomonase kwa Kanyenzi, nyuma yo kumutera urushinge rwo mu mutsi w’ukuboko n’urwo ku nda, agahita apfa.
Yagize ati: “Yego, umugore wanjye yari umujyanama w’ubuzima. Numvaga bavuga ko Kanyenzi Eliphase avura, mujyanayo ngo amuvure, amuteye inshinge ebyiri arasinzira agenderako arapfa. Yaguye muri urwo rugo.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yabwiye Imvaho Nshya ko amakuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi yamenyekanye ku tariki 3 Mutarama 2026.
Yavuze ko nyakwigendera yagiye kwivuza mu kinyawanda akaza guterwa urushinge n’umuvuzi wa kinyarwanda bikamuviramo kuremba cyane, nyuma akaza gupfa aguye mu rugo rwe.
Amakuru avuga ko uyu mugabo ukekwaho kugira uruhare muri uru rupfu rwa nyakwigendera yahise uburirwa irengero ndetse inzego zibishinzwe zikaba zikomeje kumushakisha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri Harerimana Naphtal, yavuze ko amakuru akimenyekana bihutiye kujyana nyakwigendera ku bitaro bya Bushenge kugira ngo hasuzumwe icyamwishe mu gihe umuvuzi wa magendu n’umugore we batorotse ariko bakomeje gushakishwa.
Ati “Ayo makuru tukiyamenya twagiye gufata umurambo tuwujyana mu bitaro bya Bushenge ngo hamenyekane uko byagenze n’icyamwishe.
Yakomeje agira ati “Ukekwaho urupfu rwe yahise atorokana n’umugore we, arashakishwa ngo akurikiranwe. Ntituramubona, ntitunazi uba mu rugo rwe kuko uko tuhageze dusanga hafunze.”
Yongeyeho ko Kanyenzi avuzwe muri ubu buvuzi bwa gakondo igihe kinini kandi ko yanabihaniwe ariko akanga kubicikaho.
Ati “Abivuzweho igihe kirekire kuko hari n’ubundi yafatanywe imiti ya magendu arabifungirwa, avamo avuga ko abiretse, ntitwari tuzi ko yabikomeje. None iwe hagaragaye uwapfuye bikekwa ko ari cyo azize. Ni ikibazo.”
Yakomeje agaragaza ko uyu mugabo yahise acika kuko yari azi ko inzego zigomba guhita zimushakisha.


Kinyarwanda
English
Swahili









