UN: U Rwanda rwasabye ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko mpuzamahanga ritabogamye
Ku wa 27 Mutarama 2026, u Rwanda rwitabiriye ibiganiro by’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye (UN Security Council) byari bigamije kongera gushimangira iyubahirizwa ry’itegeko mpuzamahanga, hibandwa ku nzira zigamije amahoro arambye, ubutabera n’imikoranire mpuzamahanga.
Mu ijambo ryatanzwe na Ambasaderi Martin Ngoga, uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, u Rwanda rwasabye ko itegeko mpuzamahanga ryubahirizwa ku buryo buhoraho, ku isi hose kandi ridatoranya, hagamijwe gukemura amakimbirane no kubaka amahoro arambye.
Ambasaderi Ngoga yagaragaje ko iyubahirizwa ry’itegeko mpuzamahanga ari inkingi ikomeye mu guteza imbere ubutabera, gukumira amakimbirane no gushimangira imikoranire hagati y’ibihugu, ashimangira ko kurishyira mu bikorwa mu buryo bungana ku bihugu byose ari ingenzi mu kubaka icyizere mu ruhando mpuzamahanga.
Iyi nama y’Akanama k’Umutekano ka Loni yari igamije kurebera hamwe uko amahame agenga amategeko mpuzamahanga yakomeza kuba umusingi w’amahoro n’umutekano ku rwego rw’isi, mu gihe isi ikomeje guhura n’ibibazo by’amakimbirane no kutumvikana hagati y’ibihugu.


Kinyarwanda
English
Swahili









