Kicukiro: Abagore bahize kurwanya inda ziterwa abangavu (Amafoto)
Abagore bo mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko bagiye gushyira imbaraga nyinshi mu kurwanya ihohoterwa rikigaragara mu miryango itandukanye ndetse n'inda ziterwa abangavu.
Ibi babitangaje ku Cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2026, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w'umugore mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.
Abagore bo mu Murenge wa Kanombe, bavuze ko hari byinshi bishimira bagezeho birimo iterambere, guhabwa agaciro, guhabwa ijambo n'ibindi ndetse banamurika bimwe mu bikorwa byabafashije kugera ku iterambere bakora.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere Wungirije w'Akarere ka Kicukiro, Monique Huss, yavuze ko bishimira ibintu byinshi abagore bagezeho ndetse ubu bagiye gushyira imbaraga cyane mu kurwanya amakimbirane mu miryango kubera ko basanze ari yo mpamvu ituma abana bata ishuri.
Ati " Uyu munsi mu Karere ka Kicukiro twawutangiye dufite ibikorwa bitandukanye mu Murenge 10 y'Akarere ka Kicukiro, tuganira n'imiryango ibintu bitandukanye birimo kwirinda amakimbirane mu miryango tuyishishikariza kugirana ibiganiro, kurwanya guta ishuri ari nako dukangurira umugore n'umukobwa kwitabira imirimo kubera ko ari wo musingi w'iterambere mu muryango."
Yakomeje avuga ko habaye n'ibiganiro bishishikariza abaturage kurwanya ihohoterwa rikigaragara mu miryango itandukanye.
Ati " Ubu tugiye kwita cyane ku mwana w'umukobwa turwanya ko nta mwana uta ishuri yaba umukobwa cyangwa umuhungu, turwanya amakimbirane mu muryango kubera ko twasanze ari yo nzitizi ituma abana bata ishuri tunarwanye inda ziterwa abana dufatanyije n'izindi nzego."
Umuhuzabikorwa w'Inama y'abagore mu Murenge wa Kanombe, Kayumba Jeanne, nawe yashimangiye ko umugore amaze kugera kuri byinshi cyane byo kwishimirwa.
Yagize ati " Ibyo navuga ni byinshi kubera ko umugore yageze kure kuko urabizi ko kera atahabwagwa ijambo, nta gaciro yagiraga, ntabwo yigaga ariko ubu niwe waminuje, ubu barabyara abana bashiboye kurerera akabarinda imirire mibi barakora imishinga biteje imbere mbese sinakubwirwa umugere ameze neza 100%"
Umukobwa w'imyaka 19 wiga kogosha muri SKIM TVET School, witwa Mukesharugo Divine, yabwiye UKWELITIMES ko yishimira iterambere amaze kugeraho abokesha uwo mwuga.
Ati "Ubu nkorera amafaranga ngatunga abavandimwe banjye na mama nkanigurira ikintu cyose nifuje ntawe nsabye."
Kuri uyu munsi Mpuzamahanga w'umugore muri uyu murenge wa Kanombe, hanabaye igikorwa cyo kuremera imiryango 30 iri mu rugendo rwo kwikura mu bukene yahawe nkunga ya Miliyoni 4 n'ibihumbi 850 hanashimirwa abafatanyabikorwa b'uyu Murenge bagiye batera inkunga imishinga iteza imbere umugore.


Kinyarwanda
English
Swahili









