issa
Rwabuze gica hagati ya Rayon Sports n’abashinzwe Sitade Amahoro

Apr 27, 2026 - 11:45
 0

Ikipe ya Rayon Sports ntabwo irimo kumvikana na Q&A ishinzwe gucunga Sitade Amahoro bitewe ni uko yazamuye ibiciro byo gukodesha iyi Sitade.

Ibi biganiro byatangiye mu cyumweru gishize, hagati y’ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse n’abayobozi ba Q&A bahawe gucunga Sitade Amahoro. Ibiganiro by’izi mpande zombi, bananiwe kumvikana kuko ibiciro byazamuwe cyane kubera ko hitezwe ko Rayon Sports yari buzabone abafana benshi baje kureba uyu mukino.

Mu minsi ishize nibwo urwego rushinzwe gutegura Shampiyona, BK Pro League, rwagiranye ibiganiro n’iyi Kompanyi bigamije kwiga ku kibazo cyo gukoresha iyi Sitade Amahoro ndetse bitangazwa ko ikipe izajya iyifuza izajya yishyura Miliyoni 5 ikishyura ibindi bikenewe muri Sitade Amahoro, ariko ntibyakurikizwa.

Mu biganiro ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagiranye na Q&A, basabwe ko bazishyura Miliyoni 40 kugira ngo babashe kwakirira kuri Sitade Amahoro umukino izakinamo na APR FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Gicurasi 2026.

Ku ruhande rwa Rayon Sports ntabwo yigeze yumva ibyo irimo gusabwa kuko yo yifuza gutanga nibura Miliyoni zitarenga 15, ariko ubuyobozi bwa Q&A ntibwabyemera.

Mu kiganiro kigufi UKWELITIMES twagiranye n’umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yadutangarije ko hari ibikinozwa hatarafatwa umwanzuro wa nyuma niba umukino uzabera kuri Kigali pele Stadium cyangwa uzabera kuri Sitade Amahoro, ariko atubwira ko bitarenze kuri uyu wa mbere biraba byagiye ahagaragara. Yagize ati “ Hari ibikinozwa, ariko kuri uyu wa mbere birarara bimenyekanye aho umukino uzabera.”

Amakuru dufite aravuga ko nibura ku kigero cya 80% uyu mukino hagati ya Rayon Sports na APR FC uzabera kuri Kigali Pele Stadium cyane ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwizeye ko Sitade Amahoro yakuzura ku buryo ayo baciwe bayishyura bakagira icyo basagura. 

Ikibazo cya Sitade Amahoro ntabwo ari ubu kizamutse cyane gusa kuko no mu mukino ubanza ikipe ya APR FC yakiriyemo Rayon Sports, hajemo kwijujuta cyane kuko ikipe ya APR FC yishyuye amafaranga Sitade ariko yimwa gucunga ibice bimwe na bimwe byakwinjiza amafaranga birimo imyanya imwe y’icyubahiro.

Ikipe ya Rayon Sports niyo izakira uyu mukino uzayihuza na APR FC. Wari uteganyijwe kubera kuri Sitade Amahoro ku wa Gatandatu Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba. Iyi kipe yari yamaze gutangaza ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino ufatwa nk’ukunzwe na benshi hano mu Rwanda.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Rwabuze gica hagati ya Rayon Sports n’abashinzwe Sitade Amahoro

Apr 27, 2026 - 11:45
Apr 27, 2026 - 12:01