
Nyuma ya Robertihno na Mazimpaka, Rayon Sports yahagaritse n’abakinnyi 2
Ikipe ya Rayon Sports yahagaritse Robertihno wari umutoza mukuru ndetse n’umutoza w’abazamu Mazimpaka Andre hamwe n’abakinnyi 2 barimo Nsabimana Aimable ndetse na Khadime Ndiaye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 14 Mata 2025, ikipe ya Rayon Sports yabyutse itangariza abakunzi bayo ko yamaze guhagarika abatoza 2 barimo Roberto Goncalves Do Carmo ndetse na Mazimpaka Andre.
Mu itangazo ikipe ya Rayon Sports yashyize ku mbuga nkoranyambaza zayo, yatangaje ko yahagaritse umutoza Robertihno kubera ikibazo cy’uburwayi ariko amakuru UKWELITIMES dufite ni uko imbarutso y’uku guhagarikwa byatewe n’umusaruro ikipe ifite muri iyi minsi.
Umutoza w’abazamu we byatangajwe ko yagize imyitwarire mibi ari cyo cyatumye ahagarikwa. Amakuru dufite ni uko uyu mutoza yanze kumenyesha ko umuzamu Khadime Ndiaye atari ku rwego rwiza kugeza aho akinishijwe agatuma ikipe yitwara nabi.
Nubwo aba batoza bahagaritswe ariko ubuyobozi bwa Rayon Sports biravugwa ko bukomeje gukora iperereza kugirango burebe ikihishe inyuma yo kwitwara nabi kwa Rayon Sports mu mikino iheruka kuko mu mikino 6 yatsinzwe 1 inganya 4 itsinda 1.
Kuri uyu wa mbere ikipe ya Rayon Sports yerekeje mu karere ka Huye gukina umukino ubanza na Mukuru Victory Sports wo gushaka itike yo gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.
Abakinnyi berekeje mu karere ka Huye ntabwo harimo Nsabimana Aimable ndetse n’umuzamu w’umunya-Senegal witwa Khadime Ndiaye.
Amakuru yizewe UKWELITIMES twamenye ni uko aba bakinnyi nabo bahagaritswe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kuko bashinjwa guhabwa amafaranga ku mukino iyi kipe yakinnyemo na Mukura Victory Sports ndetse n’umukino banganyijemo na Marine FC.
Abandi bakinnyi batajyanye na Rayon Sports barimo Adulai Jalo, Assana Nah Innocent basizwe n’umutoza kubera urwego bariho.
Uyu mukino Rayon Sports igomba gukina na Mukura Victory Sports uzaba tariki 15 mata 2025. Uyu mukino uzatozwa n’umutoza wari wungirije witwa Rwaka Claude uheruka kuvanwa mu bari n’abategarugori ba Rayon Sports.
Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu iri ku mwanya wa 2 n’amanota 47. Ikipe ya APR FC niyo iri ku mwanya wa mbere n’amanota 48.
Robertihno, Mpazimpaka Andre hamwe na Kadime Ndiaye
Nsabimana Aimable myugariro wa Rayon Sports