Mutsinzi Ange yatangaje ikintu ashaka gufasha u Rwanda mu mupira w'amaguru
Mutsinzi Ange yatangaje ko yifuza gufasha igihugu mu kuzamura impano z'urubyiruko mu mupira w'amaguru.
Myugariro w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, akaba n’uw’ikipe ya Zira FK yo muri Azerbaijan, Mutsinzi Ange, yatangije irerero ryigisha umupira w’amaguru ry’abana babarizwa mu murenge wa Byimana wo mu Karere ka Ruhango, ari naho akomoka.
Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 2 Mutarama 2025, kibera mu Murenge wa Byimana, ahazwi nk’aho Mutsinzi Ange yatangiriye urugendo rwe mu mupira w’amaguru. Iri rerero ryiswe “Iwacu Football Academy”, rikaba rigamije gufasha abana bahavuka guteza imbere no gukomeza gukuramo impano bafite mu gukina umupira w’amaguru.
Mu muhango wo gutangiza iri rerero, hatumiwe abayobozi n’abanyabigwi muri ruhago y’u Rwanda barimo Kanamugire Fidèle, Komiseri Ushinzwe Tekinike n’Iterambere rya Ruhago muri FERWAFA, ndetse na Mulisa Jimmy, umwe mu bafite izina rikomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Kwinjira muri iri rerero ryashinzwe na Mutsinzi Ange, ni ubuntu ndetse aho waba uturuka hose. Mutsinzi Ange yatangaje ko icyo ashaka ari ugufasha igihugu mu guteza impano z’abakiri bato kuko we ntabyo yabonye mu buryo buhagije.
Yagize ati “ Kwinjira kw’abana hano ni ubuntu, icyo nshaka ni ugufasha urubyiruko, amahirwe ntabashije kubona njyewe nkayabaha kugira ngo babashe kwerekana impano zabo. Uwari we wese aho yaba aturuka hose, ahawe ikaze icyo nshaka ni ugutanga umusanzu wanjye ku gihugu.”
Mutsinzi Ange yiyongereye ku bandi bakinnyi nyarwanda bafashe iya mbere mu guteza imbere impano z’abato, barimo Ntwari Fiacre, Usengimana Danny n’abandi batangije amarerero agamije kuzamura ejo hazaza h’umupira w’amaguru w’u Rwanda.
Mustinzi Ange yafunguye irerero ry'umupira w'amaguru
Umwana wifuza kwinjira mu bato ba Iwacu Football Academy ni ubuntu
Jimmy Mulisa ni umwe mu bagiye gushyigikira igikorwa cya Mutsinzi Ange


Kinyarwanda
English
Swahili









