issa
Perezida wa Rayon Sports yahakanye ibyo kuzana Haringingo nk’umusimbura wa Bruno Ferry

Mar 21, 2026 - 12:52
 0

Umuyobozi wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yahakanye ibyo kuzana Haringingo Francis agaragaza ko batajya kurwana n’umutoza ufite amasezerano ahandi kandi bashobora kubona umutoza udafite aho akora kandi mwiza.

Ibi uyu muyobozi wa Rayon Sports yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Werurwe 2026, aho yagarutse kuri byinshi birimo no kuba kugeza ubu nta mukozi wa Rayon Sports ufitiwe umushahara usibye gusa amafaranga y’agahimbazamushyi bafitiye abakinnyi nyuma yo gusezerera Police FC mu gikombe cy’Amahoro.

Murenzi Abdallah yagarutse kandi ku mutoza Bruno Ferry uheruka gutandukana na Rayon Sports mu buryo bw’ubwumvikane. Uyu muyobozi yumvikanye na Rayon Sports ndetse nta kintu cy’urubanza kizaza nyuma kuko Bruno Ferry ari we wateye intambwe muri uku gutandukana kw’impande zombi. 

Yagize ati “ Tumaze kumvikana twamusabye ko ari we ugaragaza ubushake, yarabikoze natwe turabimwemerera ariko dukurikije n’ibyo twari twaganiriye, n’ibyo tumugomba tuzabimuha. Nibaza rero ko nta rubanza rurimo aho kuko twari twabanje kubirebana ubushishozi. Ni ibintu byari bimaze igihe biganirwaho, ku buryo amakosa yagiye aba tutakemera kongera kuyakora.”

Kugeza ubu Romami Marcel niwe ugiye gukomezanya na Rayon Sports muri iki gihe nta mutoza mukuru uhari ndetse ni nawe uzatoza umukino iyi kipe izakinamo na Gasogi United ku cyumweru.

Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje ko amakuru avuga ko Haringingo Francis agiye guhabwa iyi kipe  ayahakana yivuye inyuma avuga ko batajya kurwana n’umutoza ufite amasezerano kandi bashobora kubona umutoza mwiza udafite ikipe.

Yagize ati “ Amakuru nanjye nayabonye ku mbuga nkoranyambaga, ariko hari n’abandi batoza si we wenyine. Dufite amahirwe yo gushaka umutoza ariko Haringingo ni umutoza wa Kiyovu Sports, ari mu rugamba rwo kugira ngo iyi kipe yitware neza muri Shampiyona, hari n’abo numvise bavuga abandi batoza bafite amakipe. Nekereza ko abo bafite amasezerano, kuzajya mu rubanza rw’umuntu ufite amasezerano byazatuvuna kurenza gushaka umutoza udafite inshingano.”

Perezida yakomeje avuga ko barimo kubona ikipe ya Rayon Sports ikomeye rero bagomba kureba umutoza ugomba kwinjira neza muri uwo mushinga bafite w’igihe kirekire.

Yagize ati “ Turanavuga ngo ese mu cyerekezo cyo kubaka Rayon Sports ikomeye mu myaka itatu, itanu cyangwa icumi, turashaka umutoza umeze gute uzatujyana muri uyu mushinga? Rero abo batoza bafite amasezerano ntabwo dukwiriye kujya gukemura ibibazo by’amasezerano y’ahandi kandi dushobora kubona abadafite amasezerano.” 

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura umukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona izakina na Gasogi United kuri iki cyumweru tariki 22 Werurwe 2026. Ni umukino uzabera kuri Sitade Amahoro, utangire Saa Ine z’ijoro.

Rayon Sports name Francis Haringingo new Head Coach - Rwanda Dispatch News  AgencyHaringingo Francis aravugwa muri Rayon Sports

Murenzi Abdallah yahakanye amakuru azana Haringingo Francis muri Rayon Sports

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Perezida wa Rayon Sports yahakanye ibyo kuzana Haringingo nk’umusimbura wa Bruno Ferry

Mar 21, 2026 - 12:52
Mar 21, 2026 - 12:56