Muhire Kevin yareze Rayon Sports
Umunyarwanda ukina muri Jamus FC, yareze Rayon Sports muri FERWAFA ayishyuza.
Tariki 15 Kamena 2025, nibwo Muhire Kevin yerekeje muri Sudani y’epfo, mu ikipe yitwa Jamus FC. Muhire Kevin yasinye imyaka 2 muri iyi kipe.
Muhire Kevin yerekeje muri Jamus FC avuye muri Rayon Sports yari amazemo imyaka 2. Uyu mukinnyi wari kapiteni w’iyi kipe ntabwo yayivuyemo neza kuko yatangaje ko batafashwe neza n’ubuyobozi bituma batakaza igikombe.
Kuri uyu wa kabiri tariki 15 Nyakanga 2025, nibwo twamenye amakuru avuga ko Muhire Kevin yareze Rayon Sports ayishyuza amafaranga agera kuri Milliyoni 5 ndetse n’imishahara y’amezi 2.
Amafaranga Muhire Kevin arimo kwishyuza harimo amafaranga yagombaga kwishyurwa ubwo yongeraga amasezerano ndetse hari n’amezi abiri yamaze adahembwa mu mpera za saison ya 2024-2025,
Uyu mukinnyi mu minsi ishize nibwo yafatwaga nk’umwana w’ikipe ndetse akundwa cyane n’abakunzi ba Rayon Sports, ariko ibi bihindutse mu gihe gito.


Kinyarwanda
English
Swahili









