Kiyovu Sports igiye gukora inteko rusange mbere yo gutangira imikino yo kwishyura ya Shampiyona
Ikipe ya Kiyovu Sports igiye gukora inteko rusange izamurikirwamo imigabo n’imigambi ubuyobozi bufite mbere yo gutangira imikino yo kwishyura ya Shampiyona.
Nkuko byatangajwe na Rwanda Premier League, bigaragara ko imikino ya Shampiyona ibanza (Phase Aller), Kiyovu Sports izayisoza ku itariki 11 Mutarama 2026 ikina na Police FC.
Ikipe ya Kiyovu Sports itozwa n’umutoza Haringingo Francis Christian, muri iyi minsi ikomeje kwitwara neza dore ko iheruka kunyagira Gicumbi FC ibitego 4-1 mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona.
Kiyovu Sports ni ikipe yagaragaje ubushobozi bukomeye mu buryo butunguranye ariko benshi bagaha icyubahiro ubuyobozi buyobowe na Nkurunziza David wamenye umutoza ukwiriye iyi kipe ndetse uzi gukoresha abakinnyi bato afite kandi neza bigatanga umusaruro.
Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports kugeza ubu bwakemuye ikibazo cy’imishahara cyakundaga kugaragara ndetse kugeza ubu nta kirarane ifitiye abakinnyi. Umushahara abakinnyi bategereje n’uw’uku kwezi kwa mbere turimo, ibintu bidasanzwe.
Amakuru UKWELITIMES twamenye ni uko ubuyobozi bwa Kiyovu Sports burimo gutegura inteko rusange izaba ubwo imikino ibanza ya shampiyona izaba irangiye. Iyi nteko twamenye ko intego ya mbere ari ukumurikira abanyamuryango imigabo n’imigambi baratangirana n’imikino yo kwishyura. Ubuyobozi burashaka ko Kiyovu Sports iza mu myanya ine ya mbere ndetse no kwegukana igikombe cy’Amahoro ariko bakanasaba abafana gutangira kwitabira imikino y’ikipe.
Ubwo twaganiraga n’umuvugizi w’iyi kipe Minani Hemed, yatubwiye ko nta rindi banga ubuyobozi burimo gukoresha kugira ngo ikipe ikine neza kandi ifite ubushake usibye kuganiriza abakinnyi bukabereka ko bubari hafi ndetse kandi n’agahimbazamusyi bakabahera igihe.
Yagize ati “ Nta rindi banga ririmo gutuma twitwara neza, usibye kuba hafi y’ikipe tukabereka ko bagomba gukorana imbaraga nyinshi ariko kandi tukabahera ku gihe ibyo twabemereye. Agahimbazamusyi dusanzwe duha abakinnyi batsinze nta kirarane tubafitiye usibye umukino baheruka gutsinda Gicumbi FC.”
Kiyovu Sports iri ku mwanya wa kane wa shampiyona y’u Rwanda n’amanota 26. Iyi kipe umukino izakurikizaho izakina na Police FC tariki 11 Mutarama 2026 muri Kigali Pele Stadium.
Nkurunziza David umuyobozi wa Kiyovu Sports
Kiyovu Sports yanyagiye Gicumbi FC ibitego 4-1
Niyo David akomeje kwerekana ko ari umukinnyi mwiza


Kinyarwanda
English
Swahili









