Karongi: Umurambo w'umugabo wasanzwe ku muhanda
Umurambo w'umugabo witwa Uwizeye Juvénal wo mu Karere ka Karongi wasanzwe ku muhanda Karongi-Muhanga, abaturage bakeka ko yagonzwe n’imodoka, umushoferi agahita yikomereza nyuma yo kubona apfuye.
Ibi byabereye mu kagari ka Gacaca, Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi ku wa mbere tariki ya 5 Mutarama 2026.
Abatangabuhamya bambwiye UKWELITIMES, ko ahagana saa sita z’ijoro ari bwo umugabo ucuruza mu gasantere ka Gahama yatashye maze abona umurambo w'uyu nyakwigendera mu muhanda.
Mukamana Florida washajanye na Uwizeye yabwiye itangazamakuru ko yacuruzaga ibyuma bishaje.
Yemeza ko yari yavuye mu rugo agiye gushaka ibyuma bishaje arangije ajya kubigurisha.
Yakomeje avuga ko amakuru y'uko umugabo we yapfuye yayabwiwe n'abaturanyi be.
Yagize ati“Nahamagawe n’abaturanyi bambwira ko basanze umugabo wanjye yapfuye."
Yakomeje avuga ko yahise abyuka ahageze ahanga Polisi na n'Urwego rw'Ubugenzacyaha ndetse bigaragara ko yagonzwe n’imodoka uretse ko iyo modoka batayimenye.
Uyu mugore yaboneyeho gusaba ubuyobozi kumufasha akabona impozamarira.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Ayabagabo Faustin, we yabwiye IGIHE ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Uwizeye juvénal yishwe n’ikinyabiziga cyamugonze.
Ati “Umurambo wajyanywe ku bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa. Inama tugira abaturage ni uko bajya bataha kare”.
Yongeyeho ko ku bijyanye n’impozamarira, umuryango wa nyakwigendera wagana Ikigega cyihariye cy’ingoboka hagakurikizwa ibiteganywa n’itegeko.
Ikigega cyihariye cy’ingoboka nicyo gifite mu nshingano kwishyura ibyangijwe n’inyamaswa no gutanga impozamarira ku muryango w’umuntu wagonzwe n’ikinyabiziga ntikimenyekane.


Kinyarwanda
English
Swahili









