Ubuzima bushaririye bw'umwana w'imyaka 9 wirarira mu mihanda y'i Kigali
Mugisha izina ryahinduwe, ni umwana w'imwaka 9 y'amavuko uvuka mu Karere ka Gakenke wirarira mu muhanda itandukanye y'Umujyi wa Kigali.
Iyo uganiriye n'uyu mwana akakubwira ubuzima bubi abayemo umugurira agahinda.
Mu kiganiro na UKWELITIMES, uyu yavuze ko yaje i Kigali ahunga inzara kubera ko iwabo hari n'igihe bamaraga iminsi ibiri nta ikintu bari bakoza mu kanwa.
Avuga ko avukana n'abana bane ndetse yazanye na bakuru be babiri baje gushakisha ubuzima mu Mujyi wa Kigali nk'abandi Blbose.
Yagize ati " Papa na mama bahoraga barwana kubera ubusinzi ntibanaduhahire tukicwa n'inzara, Twe twazanye n'abandi bana mu gasantere k'iwacu."
Yemeza ko we na bagenzi be birarira muri za ruhurura zitandukanye z'i Kigali ariko mu gihe cy'imvura bajya kurara ku bibaraza by'amaduka aherereye Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge cyangwa muri Gare.
Uyu mwana avuga ko ku bijyanye no kurya arya ibiryo abantu barira muri resitora baba badize.
Ati " Nirira imisige yo muri restaurent, amafaranga nyabona iyo nagiye gusyaga inyuma cg iyo natwaje umuzigo umuntu."
Mugisha (izina ryahinduwe) avuga ko bitewe n'ubuzima bubi abayemo n'ubwo yanyuzemo bimusaba kunywa ibiyobyabwenge kugira ngo abyiyibagize.
Ati " Kole na tineri ndabinywa ariko mba ngira ngo mbone swingi kuko iyo ndi swingi mba nibereye ahandi ntabwo nibuka mama cyangwa papayi ariko iyo ntanyweye tineri mba buri gihe numva nshaka kwitahira."
Yongeyeho ko zimwe mu ngorane ahura nazo zirimo kwicwa n'imbeho ya nijoro,kubura uko yivuza igihe yarwaye, gukubitwa na bagenzi be bamuruta no gufungwa bya hato na hato kubera ko iyo bafashwe n'inzego z'umutekano zibajyana mu Kigo Ngororamuco cyo Kwa Kabuga.
Mu bice by'Umujyi wa Kigali hakomeje kugaragara ubwiyongere bw'abana bibera mu muhanda ndetse ubwiyongere bwabo bukomeje kugaragara mu gihe
ku wa 29 Ugushyingo 2021, ubwo Perezida Paul Kagame yasozaga amahugurwa y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze mu Ishuri rya Polisi rya Gishari, yari yahaye abayobozi umukoro wo gusuzuma umuzi w’ikibazo cy’ubwiyongere bw’abana bo mu muhanda.
Yagaragaje ko muri iki gihe ikibazo cy’abana bo ku muhanda muri Kigali “kimaze gutera umutekano muke.”
Ati "Abana bato b’imyaka 12, 13, abandi baba mu myobo, muri za ruhurura zitwara amazi ariko n’umutekano muke ku muhanda. Ibyo nabyo ntabwo wabireba gutyo gusa ngo ubure kwibaza ikibitera. Ikibazo kinini tugomba gukemura ni bituruka he? Tugomba kuhasuzuma tukabishakira umuti."


Kinyarwanda
English
Swahili









