issa
Kayonza: Uwiyita Mama abure nyina arakekwaho kwica umugabo undi akamugira intere

Mar 17, 2026 - 09:12
 0

Umusore wari ucumbitse mu karere ka Rwamagana, yategeye mu nzira abagabo umwe amwica amuteye ibyuma undi aramukomeretsa bikomeye.

Uwo mugabo wabaga mu Murenge wa Muhazi mu kagari ka Nyarusange mu Karere ka Rwamagana, mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 15 Werurwe 2026 rishyira kuwa mbere Tariki ya 16, nibwo yateze abagabo babiri barimo Nkurunziza Dieudonne abatera ibyuma, umwe arapfa undi ajyanwa kwa muganga ari intere.

Uwo musore wiyitaga Mama abure nyina kubera kubigira indahiro yategeye bagenzi be mu nzira ahitwa mu Gasura, Akagari ka Gikaya, Umurenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza, abatera ibyuma ndetse umwe ahita ahasiga ubuzima. Amakuru atangwa n'abaturage avuga uwo mugabo bitaga yarakajwe nuko hari bagabo bamutwariye indaya mu kabari agatega umuhisi n'umugenzi, bituma atera ibyuma abo bagabo bitahiraga mu ngo zabo.

Abaturage bavuga ko yishe Nkurunziza Dieudonne w'imyaka 48 akoresheje icyuma ku buryo yamukase amara akagaragara. Nyuma yo kwica uwo mugabo yirukankanye umugabo bari kumwe nawe amutera ibyuma aramukomeretsa bikomeye uwo akaba ari we watanze amakuru ku buryo yabatemye .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamirama, Jean Paul yabwiye TV1 ko uwo mugabo yahise atoroka ariko agafatirwa mu karere ka Rwamagana. Uwo mugabo asanzwe ari igihazi, batahaga bahura nawe, aramutega ashaka kumwambura amafaranga, umwe amutera icyuma, igihe aguye hasi akurikirana undi, nawe aramukomeretsa ariko yaje kumucika ajya kwa muganga ariko uyu wakomeretse niwe watabaje. Bamufatiye za Muhazi bahise bamujyana i Rwamagana kuri Polisi."

Amakuru avuga ko Mama abure nyina yari acumbi mu kagari ka Nyarusange mu Murenge wa Muhazi Akarere ka Rwamagana. Abaturage bavuga ko yarasanzwe azwiho kugira urugomo ndetse akaba atari ubwa mbere yari agerageje gutema umuntu kuko hari undi muturage yigeze gutema ukuboko ndetse hakaba hari undi muturage yigeze gukubita ibuye aramukomeretsa.

Mar 17, 2026 - 10:14